Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rusizi , ku itariki 17 Gashyantare, yafatanye Ngirabatware Jean Pierre kashe 38 n’indangamanota 25 by’ibigo by’amashuri atandukanye na kashe eshatu z’umujyanama w’aka karere mu bijyanye n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ziriya kashe n’indangamanota byasanzwe mu nzu ye mu kagari ka Shara, mu murenge wa Muganza.
SP Hitayezu yavuze ko Ngirabatware, uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo guhimba cyangwa guhindura inyandiko, ibi bikaba bijyanye n’izo ndangamanota 25 yafatanywe ndetse n’ikindi cyo guhindura ibirango bya Leta, iby’umuntu ku giti cye, n’iby’ibigo byemewe n’amategeko, ibi byo bikaba bijyanye n’izo kashe 41 yasanganywe.
Yakomeje avuga ko mu bihe bishize, hari umunyeshuri wiga mu ishuri ryisumbuye ryo muri aka karere wafatanywe indangamanota yakorewe na Ngirabatware.
Yavuze ko afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Muganza, ndetse n’ibyo bintu yafatanywe akaba ari ho biri mu gihe iperereza rikomeje.
SP Hitayezu yashimye abatanze amakuru yatumye Ngirabatware afatanwa ziriya kashe n’indangamanota.
Yagize ati:”Abantu bakwiye kwirinda ibyaha aho biva bikagera kandi bagakomeza guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikoze cyangwa abari gutegura kubikora.”
Ingingo ya 606 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wigana ikirango cya Leta; wigana cyangwa uhindura tembure, udupapuro dufite agaciro k’amatembure n’ibirango bikoreshwa mu izina rya Leta; wigana kashe, tembure cyangwa ikirango bikoreshwa n’umutegetsi uwo ari we wese; wigana impapuro ziranga aho zigenewe gukoreshwa cyangwa impapuro z’ubutegetsi zikoreshwa mu nteko zashyizweho n’Itegeko Nshinga mu butegetsi bwa Leta cyangwa mu nkiko zose; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
Ingingo ya 609 yacyo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000)
RNP