Abarundi bari hano mu Rwanda, biganjemo impunzi z’abanyamakuru, bavuga yuko nta gushidikanya umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi agomba kuba yarataye umutwe.
Uwo muyobozi wa CNDD-FDD, Pascar Nyabenda ari nawe ukuriye inteko nshingamategeko, ejo yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yuko Perezida Paul Kagame ari mu migambi yo kohereza jenoside mu Burundi.
Abo Barundi bakavuga yuko basanzwe bazi ko Nyabenda ari umugome utifuriza igihugu amahoro, amakuba yacyo akaba ariyo mahirwe ye n’ishyaka abereye umuyobozi by’agakingirizo. Ngo kuvuga ijambo jenoside Nyabenda abashaka gukora ku mu byimba Abanyaranda yahekuye mu 1994 aho abatutsi basaga miliyoni bahasize ubuzima, abandi beshi bakaba imfubyi n’ibimuga.
Bakavuga yuko Nyabenda kubwira Abarundi iby’uko Kagame ashaka koherezayo jenoside ahubwo ari ukubabwira Abarundi ko bagomba gusubiranamo bakicana bishingiye ku Buhutu n’u Bututsi, kandi muri rusange bari bamaze kuva muri iyo mitekerereze mibi.
Uwo muyobozi wa CNDD-FDD, Pascar Nyabenda
Bavuga yuko abishwe n’ubutegetsi bwa CNDD- FDD kuva muri Mata umwaka ushize barimo Abahutu n’Abatutsi, abahunze, abafunzwe n’abakomerekejwe n’ubwo butegetsi barimo Abahutu n’Abatutsi. Ngo ubwo butegetsi bwa Nkurunziza gushaka kubavangura muri ubwo buryo bukaba bushaka yuko mu Burundi habaho jenoside ngo amahanga ahugire muri ibyo, yibagirwe yuko muri icyo gihugu hari ubutegetsi buriho bitubahirije amategeko.
Uko ubutegetsi bwa Nkurunziza bwaje kwibasira ubw’u Rwanda bigoye kumenyekana kuko bizwi yuko hari uruhare Kagame yagizemo ngo CNDD-FDD ijye ku butegetsi muri 2005. Kagame kandi yakomeje gukundana na Nkurunziza wigeze no kuza gukinira umupira muri stade Amahoro i Remera hano mu mujyi wa Kigali.
Ubwumvikane buke hagati ya Kigali na Bujumbura bwatangiye kwigaragaza aho mu Burundi hatangiriye ubwicanyi, impunzi nyinshi zigahungira hano mu Rwanda.
Perezida Kagame na Perezida Nkurunziza
Muri izo mpunzi hanavugwamo abarwanya bikomeye ubutegetsi bwa Nkurunziza, barimo abanyamakuru batatu ubwo butegetsi bwashyiriyeho manda mpuzamahanga yo kubata muri yombi ariko u Rwanda rukaba rwarabyanze ruvuga yuko uguhungiyeho ku mpamvu za politike udashobora ku musubiza mu gihugu yahunze.
Ahubwo u Rwanda rusaba LONI yuko yatwara ahandi izo mpunzi z’Abarundi kugira ngo ubwishishanye hagati ya Kigali na Bujumbura ziveho. Ntacyo LONI yabikozeho nk’uko mu by’ukuri ntacyo yari kubikoraho kuko ntashingiro byari bifite.
Mu Burundi kandi haravugwa abarwanyi ba FDLR basaga ibihumbi bitatu.Mu gihe hashize igihe kinini itangazamakuru riteguza amahanga ko Leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza ikomeje umugambi wo kwica abaturage, bikomeje gufatwa nk’inzira ishyira Genocide mu Burundi, kandi ntibikiri ibanga kuko abantu bose bagaragaje ko badashyigikiye manda ya 3 ya Nkurunziza batangiye kwibasirwa bicwa uko bucyeye.
Taliki ya 4 Ugushyingo 2015, FDLR yandikiye Perezida Nkurunziza bamwishyuza amafaranga yabemereye ngo bamufashe “igikorwa” arimo ndetse bamwandikira bamuburira ko ababangamiye muri gahunda bari bafite yo gutera u Rwanda baturutse mu Burundi.
Muri iyo baruwa harimo iby’ingenzi bikurikira :
FDLR yandikiye urwandiko Perezida Nkurunziza, imwibutsa ibijyanye n’amasezerano bagiranye mu gihe binjiraga mu bufatanye na Leta y’u Burundi.
Baragaragaza impungenge ziri mu gutinda kurangiza akazi bahawe mu Burundi.
Mubyo bari bumvikanye na General Adolphe, ngo byari ugukuraho imbogamizi zagombaga kubangamira manda ya 3 ya Nkurunziza, ibi bikaba byari gukorwa hagati y’ukwezi kwa Gicurasi n’Ukwakira 2015.
Bateganyaga ko nyuma y’ubwo bwicanyi abacitse ku icumu bari guhunga ari benshi berekeza mu gihugu cy’amajyaruguru (Rwanda), maze bamwe mu barwanyi ba FDLR bakivanga n’impunzi bityo bakabasha gucengera mu Rwanda (bise igihugu cy’umwanzi).
Bakomeje bagaragaza ko nyuma y’urupfu rw’uwo bita umuyobozi wabo ariwe General Adolphe Nshimirimana , batongeye guhembwa amafaranga yabo ya buri kwezi, ari nabyo byaciye intege abarwanyi babo.
Muri uru rwandiko kandi FDLR, igaragariza Nkurunziza impungenge ko uko batinda ariko amakuru agenda, kandi umwanzi wabo wo mumajyaruguru (Rwanda) akomeje kubitegura.
Yasabye Nkurunziza kuganiriza abarwanyi bayo kugirango basubirane ituze, kandi ikamusaba ko yakongera amasezerano nawe, nibura kugera m’Ukuboza 2015.
Yasabye Nkurunziza kureba uko hanozwa uburyo bwo gukorana kugirango babashe kurangiza umugambi yabashinze.
Basoje urwandiko basaba ko uburyo bumvikanye bwakihutishwa, bamubwirako agomba kwibuka ko Ushinzwe iby’amafaranga ari wa wundi ujya uza kumureba rimwe na rimwe.
Bamusabye kubikora vuba, kuko bashobora gutungurwa.
FDLR mu Burundi mu nama na Gen. Byiringiro V.
Uru rwandiko rurashimangira ko abarwanyi ba FDLR bari mu bwicanyi buriho bubera mu Burundi ku mabwiriza ya Nkurunziza. Leta y’u Burundi ifatanije na FDLR barapanga kwica abarwanya leta abandi bagahunga kugirango FDLR babone uko binjiriramo maze abacengeye mu mpunzi babone uko binjira mu Rwanda bagamije guhungabanya umutekano warwo.
Urwandiko rwasinywe taliki ya 4 Ugushyingo 2015 n’umuyobozi muri FDLR wiyita Col Kabuyoya (A.H.) ariko mumazina ye bwite ari Col Anaclet Hitimana, (wiyita kandi Gasarasi Odilo), wavuzwe n’abahoze muri FDLR batashye ko yahoze yungirije commandant wa reserve brigade muri Kivu y’amajyaruguru.
Ibaruwa FDLR yandikiye Perezida w’u Burundi
Kayumba Casmiry