Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Djibouti, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Ismaïl Omar Guelleh uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi.
Omar Guelleh w’imyaka 68 aheruka gutorerwa gukomeza kuyobora Djibouti muri manda ya kane y’imyaka itanu, aho yegukanye amajwi 87%. Ayobora icyo gihugu giherereye mu ihembe rya Afurika kuva mu 1999.
Ismaïl Omar Guelleh ni umwe mu baheruka kugaragaza ko ari inshuti ikomeye y’u Rwanda, aho mu 2013 igihugu cye cyahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20, ubutaka Perezida Kagame yavuze ko buzakoreshwa nk’icyambu cy’ibicuruzwa bivuye mu Nyanja itukura, bizajya bihavanwa bizanwa mu Rwanda hifashishijwe indege.
Ubwo aheruka i Kigali muri Werurwe 2016, Leta y’u Rwanda nayo yasinyanye amasezerano y’ubutwererane na Djibouti, inatanga icyangombwa cy’ubutaka yahaye icyo gihugu, bungana na hegitari 10 buherereye mu gice cyagenewe inganda mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Perezida Guelleh yatsinze amatora ku buryo bukomeye, aho uwo bahanganye waje hafi, Omar Elmi Kaireh waharaniye bikomeye ubwigenge bwa Djibouti, yabonye amajwi 7% gusa.
Muri ayo matora yabaye kuwa 8 Mata 2016, Ismaïl Omar Guelleh yari ahanganye n’abakandida batanu, ariko amashyaka atatu atavuga rumwe n’ubutegetsi ntiyanyuzwe n’ibyavuye mu matora.
Perezida Kagame na Omar Guelleh ubwo aheruka i Kigali muri Werurwe