Mu rwego rwo gukumira ibyaha, Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye yo mu gihugu.
Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibyaha no kugira uruhare rugaragara mu kubirwanya.
Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngoma, Ruhango na Nyamagabe, mu biganiro yagiranye n’urubyiruko rugera kuri 3800 rwo mu mashuri yisumbuye atandukanye,ibi bikaba byarabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu karere ka Ngoma, hatanzwe ikiganiro ku banyeshuri biga muri TTC Zaza , aho Umuyobozi w’aka karere, Nambaje Aphrodice, yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.
Yagize ati:”Ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kubera ko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge, bityo rugafata ingamba zo kutabyishoramo, kandi rukagira uruhare mu kubirwanya.”
Nambaje yasabye abo banyeshuri kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, Senior Superintendent (SSP) Janvier Mutaganda yasabye urwo rubyiruko kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose bishobora kuba intandaro yo kutiga neza.
Mu karere ka Ruhango, haganirijwe abanyeshuri bo rwunge rw’amashuri rwa Kibingo Catholique, n’abo mu ishuri ryisumbuye rya Muyange.
Muri Nyamagabe, ubu butumwa bwahawe abo mu ishuri ribanza rya Sumba riri mu murenge wa Gasaka.
Mu karere ka Rwamagana, abanyeshuri 84 biga imyuga mu ishuri ry’abayisilamu riri mu murenge wa Kigabiro ni bo basabwe kwirinda ibyaha aho biva bikagera.
Ibiganiro Polisi y’u Rwanda igirana n’abanyeshuri byibanda ku kubasobanurira ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, uburenganzira bw’umwana, uko icuruzwa ry’abantu rikorwa, n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
RNP