Perezida Paul Kagame yasabye ko ibihugu bikomeye bihindura uburyo bibana n’ibindi,ndetse ashimangira ko ikibazo cy’impunzi gihabwa umwanya uhagije ariko ntibikorwe.
Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye, anasabye ko ibihugu birushaho gushyigikira amahoro n’umutekano, ingingo u Rwanda rukomeza kwitwaraho neza aho rujya no kubibungabunga mu bindi bihugu.
Yagize ati “Ikibazo cy’abimukira n’impunzi gikwiye gukomeza kwitabwaho ntibibe gusa mu gihe ibihugu bikize byatangiye kugerwaho n’ingaruka zacyo.”
Ibibazo by’intambara muri Syria n’abandi bajya gushaka imirimo n’indi mibereho i Burayi bava mu bihugu birimo n’ibya Afurika y’Amajyaruguru, bimaze gutuma abimukira n’impunzi baba benshi.
Gusa ni ubwa mbere Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ikoranyije Abakuru b’ibihugu baganira ku ngingo y’urujya n’uruza rudasanzwe rw’abimukira n’impunzi, inama y’uyu mwaka ikaba ifatwa nk’idasanzwe, itegerejwemo igisubizo mpuzamahanga kuri iki kibazo.
Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku ntego zigamije iterambere rirambye, SDGS, anasaba ko ibihugu byumva ko iterambere ry’igihugu kimwe rifite aho rihurira n’iry’ikindi.
Perezida Kagame kandi yanagarutse ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’abaturage, ashimangira ko buri wese akeneye internet kandi yihuta nk’uko komisiyo y’umurongo mugari ayoboye idahwema kubiharanira.