Umupasiteri uyobora Itorero rya Miracle Center mu Murenge wa Rwempasha ho mu Karere ka Nyagatare ari mu maboko ya Polisi akekwaho gutera inda umwana w’umukobwa wari umuyoboke w’itorero rye.
Intandaro y’ikibazo ni amatiku yo mu Itorero
Perezida wa njyanama y’Akagari ka Gasinga ari nako uyu mukobwa abarizwamo , Munyakayanza Charles yatangarije Ikinyamakuru,Umuryango.rw dukesha iyi nkuru ko iki kibazo cyatangiye mu mwaka wa 2012 ngo nibwo amakuru yatanzwe avuga ko Pasiteri yateye uyu mwana w’umukobwa inda.
Ati’’Byatangiye ari amatiku mu rusengero ubuyobozi bw’Umurenge buje hahita hazamo ikibazo cy’uko Pasiteri yateye uyu mukobwa inda gusa byaje kurangira umukobwa ahakanye ko Pasiteri wamuteye iyo nda’’
Munyakayanza ashimangira ko kuba uyu mwana w’umukobwa yarivuguruje akajya kurega kuri Polisi bifite kuba byarakozwe n’abasanzwe bafitanye ibibazo mu itorero na Pasiteri dore ko ngo hari n’igihe yigeze kweguzwa n’uwari umwungirije nyuma akaza gusubizwa ku mwanya we nyuma y’amabwiriza yari atanzwe na Bishop.
Munyakayanza yakomeje avuga ko uyu mukobwa mbere yo kujyana iki kirego kuri Polisi atigeze abwira abayobozi b’inzego z’ibanze ahobwo batunguwe no kumva ko Pasiteri yatawe muri yombi.
Uyu mwana w’umukobwa aterwa inda yari afite imyaka 16 y’amavuko
Mu kiganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha,Ingabire Jenny yavuze ko uyu mukobwa watewe inda ubu afite imyaka 20 y’amavuko bivuze ko igihe cyo gutwita yari afite imyaka 16 kuko hashize hafi imyaka 4 iki kibazo kivutse.
Ingabire yavuze ko iki kibazo cyamenyekanye ubwo mu 2012 mu torero rya Miracle Center uyu mupasiteri ayoboye muri uyu Murenge havukagamo ibibazo nyuma ubuyobozi bugiye kubikemura nibwo hajemo iki kibazo cy’uko Sekikubo yateye uyu mwana w’umukobwa Inda.
Ati’’ nyuma yo kumva hajemo ikibazo cy’inda ku mwana muto twaramwegereye tumubaza uwayimuteye ahakana avuga ko atari Pasiteri wayimuteye , hari hashize igihe kinini uyu mukobwa ahakanye’’
Ingabire yasoje avuga ko inzego zirebwa n’iki kibazo zirimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri .
Pasiteri yaba yaba hemukiye umukobwa nawe agahitamo kumushyira ku karubanda
Amakuru avuga ko Pasiteri n’uyu mwana w’umukobwa bagerageje kubihishahisha ariko kuko pasiteri yaje guhemukira uyu mukobwa ntiyamufasha kurera uwo babyaranye biza kurangira abishyize ku karubanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba ,IP Kayigi Emmanuel
Mu kiganiro n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba ,IP Kayigi Emmanuel yemeje itabwa muri yombi rya Pasiteri,avuga ko amakuru polisi imaze kubona avuga ko habayeho guhishahisha iki kibazo kuko ngo uyu mwana yari akiri muto.
Ati’’Agaragaza ko icyatumye abireka yari umwana ndetse bakagenda babizinzika gutyo ,ubu rero ni iperereza riri gukorwa , ubu ari mu maboko ya polisi (Pasiteri) afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare’’
Pasiteri akaba yaratawe muri yombi ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize tariki ya 27 Nzeri,2016.
Umuryango