Nifuje gusangira n’abasomyi iki gitekerezo nahaye uyu mutwe ugizwe n’ikibazo ngo, Prezida ni muntu ki?
Iki gitekerezo sinavuga ko nkigize muri iyi minsi ya vuba cyane, ariko kandi si no mu ya cyera cyane.
Uti kagire inkuru?
Naje gutekereza ibi mu gihe nari ndimo kunyuza amaso mu “Inkoranyamagambo” (Dictionnaire, Dictionary), iri mu rurimi rw’igifaransa; ngenda ndambura impapuro kumwe umuntu aba yabuze icyo akora gifatika.
Naje kugera ku bantu babaye Abaprezida b’ibihugu, ngera ku babaye Abaprezida bo muri Amerika, sinzi ukuntu ubwonko bwamfunguriye kubona ko mu busobanuro kuri buri mu prezida bandikaho ijambo ngo l’Homme d’Etat, nasobanura mu Kinyarwanda, nti “ Umuntu wa Leta (umuntu w’igihugu).
Reka mbisobanure neza byumvikane
Dufate nk’ahanditse Roosevert, wari Prezida wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika,
Dore uko biba byanditse
Roosevelt: L’homme d’Etat americain, … bakongeraho igihe yategekeye n’igihe yapfiriye , ibintu nk’ibyo.
Ikintu cyantangaje rero ni iri jambo Homme d’Etat (umuntu wa Leta)
Ryatumye ntekereza ibi bikurikira.
Prezida burya ni umuntu wa Leta, ni umuntu w’igihugu, ntaba akiri umuntu w’ubwe ku giti cye, ntaba akiri umuntu w’umuryango we, ntaba akiri umuntu w’ubwoko bwe ; aba ari umuntu w’igihugu.
Ubu busobanuro bwarancengeye numva bunyuze. Butuma ngira iki cyifuzo:
Turetse kuvuga kuri Prezida gusa, byaba byiza buri muyobozi yumvise ko atari ho kubwe gusa, ku muryango we gusa kubw’ubwoko bwe gusa, muri make ku nyungu ze , ahubwo ko ariho ku nyungu z’abo ashinzwe.
Bigenze bitya, hari indi ntambwe ibihugu byacu byatera .
Ubitekerezaho iki?
Adolphe MITALI.