Perezida Paul Kagame yashyikirijwe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika.
Iki gihembo Umukuru w’Igihugu yagishyikirijwe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Uguhshyingo 2016 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya 27 y’ikigo Mpuzamahanga giteza imbere Ubumenyi (TWAS) ibera muri Kigali Convention Centre.
TWAS ifite intego yo guteza imbere ubumenyi n’ubushakashatsi hagamijwe iterambere rirambye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Yakira iki gihembo, Perezida Kagame yagize ati “Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose bakoze cyane kugira ngo igihugu kigere aho kigeze ubu. Kuva kera, abantu bagiye bifashisha ubumenyi kugira ngo bagere ku bisubizo by’ibibazo babaga bafite.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ubumenyi bugira uruhare rukomeye mu iterambere, bukanafasha mu kugabanya itandukaniro hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye, yongeraho ko TWAS ari ikimenyetso cy’imbaraga ndetse n’umumaro w’ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Perezida Kagame kandi yagaruka ku cyerekezo cy’u Rwanda aho yagize ati “Gufungura amarembo yacu, kugena ibyadufasha no gukoresha ubumenyi mu kugera ku byo twifuza kugira ngo icyerekezo cy’igihugu kigerweho, bisaba ishoramari mu nzego n’ibikorwaremezo by’uburezi, ubufatanye n’ubushakashatsi.”
Yemereye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda ruzakomeza gutanga ubufasha bukenewe kugira ngo ubufatanye nk’ubu bugere ku ntego zifuzwa.
Yunzemo ati “Umugabane wacu ukeneye byihutirwa kongera umubare w’abahanga mu by’ubumenyi. Za Guverinoma zigomba gukora ibyo zisabwa kandi zigafasha n’inzego z’abikorera kubigiramo uruhare. Tugomba gushyira imbaraga mu mpinduka zigamije kutugeza ku ntego z’ubukungu n’iterambere rirambye.
Umukuru w’Igihugu avuga ko imitekerereze ya gihanga ituma abantu baba beza, ati “Imikorere ya gihanga ntiyita ku macakubiri no kurebera abandi mu ndererwamo zinyuranye ari byo bidindiza iterambere. Agaciro dusangiye nk’abantu gakwiye kwitabwaho. Ntawe ukwiye guhezwa mu rwego rw’ubumenyi n’ubushakashatsi.”
Yasoje ashimira ashimira Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere Ubumenyi (TWAS) kuba cyarahisemo inama ngarukamwaka ya 27 mu Rwanda.
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya 27 y’ikigo Mpuzamahanga giteza imbere Ubumenyi (TWAS)