Umuhanzikazi Ciney ni umwe mu baraperikazi bakoze bakagira abafana ariko bari bamaze igihe baracecetse cyane ko umwaka wari wirenze Ciney adakora muzika. Nyuma y’uyu mwaka adakora, yashyize hanze indirimbo we yemeza ko amaze amezi umunani akoraho.
Ciney yaherukaga muri studio mu kwezi k’Ugushyingo 2015, nyuma y’icyo gihe uyu muhanzikazi atangaza ko yahise ahugira cyane mu kazi ndetse n’amasomo ibintu bitamworohereye gukora umuziki kuko nta mwanya yabonaga nkuko we ubwe abyivugira. Kuri ubu Ciney akaba agarukanye indirimbo yise “Impeta “ aho agaruka ku kuntu abantu batubaha isezerano bahana iyo bambikana impeta imbere y’Imana n’imiryango.
Iyi ndirimbo Ciney ashyize hanze ngo ni iya mbere mu mushinga wagutse afite wo gukomeza gukora dore ko amashuri ngo abaye amuhaye agahenge kimwe n’akazi ubu yabaye ahagaritse ngo abone uko akora kwimenyereza ‘Stage’ y’ibyo yize neza, akaba ari gukorera stage muri Rwanda Revenue Authority. Iyi ndirimbo ye nshya kandi usibye kuba yarakozwe na Producer Bernard, yumvikanamo ijwi rya Clarisse umukobwa uzwi cyane ufasha abahanzi muri PGGSS.
Ciney agarukanye indirimbo ye nshya yise ‘Impeta’