Umuforomokazi wo ku bitaro bya Nemba yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri akurikiranyweho gukomeretsa umwana w’uruhinja wari ukivuka kubera uburangare no guteshuka inshingano ze nk’uko bitangazwa na bagenzi be.
Umwe mu bakozi kuri ibi bitaro yabwiye itangazamakuru ko uyu munsi mugenzi wabo witwa Consolee yatawe muri yombi na Police nyuma y’uko kuri uyu munsi mu gitondo aziritse umwana akaboko k’iburyo ngo amushyireho umuti ntabikore akajya kuvura abandi.
Uyu mwana wavutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri afite uburwayi, ngo amaraso yahagaze akaboko karabyimba cyane.
Umuyobozi w’ibitaro Dr Habyarimana yavuze ko uyu mwana yavukanye ikibazo umuforomokazi agashaka kumukorera ubutabazi bw’ibanze.
Ati “yashatse gukorera umwana ubutabazi nk’uko babikorera abandi bavukanye uburwayi ariko amufata umutsi wo mu kuboko kugirango acishemo umuti kubw’amahirwe make awufata nabi”.
Dore uko uruhinja rwabaye
Mu ijambo risoza umwaka Perezida Kagame yongeye kwibutsa abanyarwanda ko abatanga serivisi bakwiye kuyitanga neza, abayihabwa nabo bakayakira nk’uburenganzira bwabo ntibemere guhabwa serivisi mbi.
Dr. Habimana Jean Baptiste umuyobozi bw’ibitaro bya Nemba yabwiye itangazamakuru ko uyu muforomokazi koko afunze akurikiranyweho uburangare mukazi naho uru ruhinja rwahise rwoherezwa mu bitaro bikuru bya kaminuza bya CHUK i Kigali ngo rwitabweho kurushaho.