Ingabo za leta ya Congo (FARDC) zatangaje ko imirwano yazihuje n’inyeshyamba za M23, hishwemo umusirikare umwe ku ruhande rwa M23 hanafatwa mpiri undi umwe.
FARDC
Iyo mirwano yabaye ku wa 20 Gashyantare muri village ya Tamugenge na Matebe muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru agera kuri Radio Okapi, dukesha iyi nkuru, aturutse mu kigo gishinzwe ubutasi, ni uko abasirikare ba M23 bari muri utwo duce bakaba bagamije kwigarurira Masisi kugirango bajye babona uko bagemurirwa imbunda n’amasasu.
M23
Kugeza magingo aya abatuye muri Rutshuru ubwoba ni bwose, bitewe n’ubwicanyi ngo bazi M23 yakoze muri 2012 na 2013, ubu bakaba bikanga ko byabasubira.
Bati :“Ntabwo tuzakunda ko M23 yongera kwiyegeranya ku butaka bwa Congo, kuva ejo [ku wa mbere] abasirikare ba FARDC bakomeje guhiga abarwanyi ba M23 mu duce twa Jomba, Burayi na Gisigari”. Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi muri Etat Majoro, ushinzwe ibitero byiswe Sokola II, byo guhashya inyeshyamba muri Goma.
Gen.Makenga n’abamurinda
Ibi bitangajwe mu gihe hari andi makuru avuga ko Gen. Makenga na zimwe mu ngabo ze baba baherereye muri Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Rutshuru.