Nymphomanie ni indwara irangwa no kugira ubushake budasanzwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ku buryo uyikora atanyurwa.
Ku bagore yitwa ‘nymphomanie’ na ho ku bagabo ikitwa ‘satyriasis’.
Nk’uko imbuga zitandukanye za internet zibitangaza, abahanga mu by’ubuvuzi ntibavuga rumwe ku bitera iyi ndwara ariko bavuga ko abantu badashobora kugenzura amarangamutima yabo, abadahamye hamwe, abatishimira abo badahuje igitsina bakunda gufatwa n’iyi ndwara.
Umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze, Valérie Chaput, yavuze ko abakunda kugira iki kibazo ari abagore.
Bamwe ngo bashaka gukora imibonano mpuzabitsina ubudatuza nyamara bikanga ntibigire aho bibakora, bigatuma bakeka ko nta bushobozi bafite bwo gukurura abagabo.
Abandi barangiza mu kanya gato nyuma yo gutangira imibonano mpuzabitsina bigatuma bashaka kuyikomeza inshuro nyinshi zishoboka.
Iyi ndwara itera isoni abayifite nyamara ikabagiraho ubukana bukomeye. Bahora bishinja, bakiha akato, bakagabanya ubusabane n’abandi bantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Igira kandi ingaruka zirimo gutandukana kw’abashakanye kuko hari abagore bahitamo guta ingo n’abagabo kuko uburyo babasabaga gukora imibonano mpuzabitsina babona ko batabivamo.
Impamvu ibagiraho ingaruka cyane ni uko bayihererana mu gihe baba bakeneye ababumva ndetse bakabagira inama z’uburyo bakwitwara.
Ikindi ni uko abafite inshuti iyo bagerageje kubabwira ku myitwarire yabo babafata nk’ibicibwa, ibi na byo bikabazonga.
Nubwo impamvu zitera ‘nymphomanie’ zitavugwaho rumwe, imwe muri zo ni ibibazo byo mu mutwe bifitanye isano no kubura urukundo, ukutitabwaho ku rwego rwo hejuru, agahinda gakabije n’ibindi.
Ikindi kivugwa ni imikorere mibi ya tumwe mu duce tugize ubwonko cyangwa imikorere mibi y’utunyabutabire two mu bwonko dutuma ibice bigize umubiri bikorana n’ubuwonko(neurotransmitter).
Hari abagifata nymphomanie nk’indwara iteye urujijo igoye kuyitahura ndetse bikaba bigoye kuyivura kuko ibimenyetso byayo bidasobanutse neza.
Abantu bafite iki kibazo usanga bagana abaganga byaratinze n’ingaruka zayo zamaze gukaza uburemere.
Ahanini ubujyanama ni bwo bwifashishwa mu kuvura iyi ndwara na ho imiti itangwa mu gihe hari kuvurwa izindi ndwara zifitanye isano na yo.