Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikorabanuhanga (MYICT), yatangaje ko igiye kubaka ikigo ngororamuco kimeze nk’icya Iwawa kikazagororerwamo abakobwa n’abagore bafite imyitwarire ibangamira sosiyete.
Ubusanzwe kuva mu 2010, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kugororera abana babaswe n’ibiyobyabwenge n’indi myitwarire idahwitse, ku kirwa cya Iwawa bakigishwa imyuga inyuranye yazabagirira akamaro basubiye mu buzma busanzwe.
Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2017, ubwo iyi Minisiteri yagezaga imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye muri 2017/2018 kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, yatangaje ko abagore n’abakobwa na bo bakeneye aho kugororerwa.
Yagize ati “Igiteganywa ni urubyiruko rw’abagore n’abakobwa bagikeneye ubufasha bitewe n’ubuzima bubi cyane cyane bujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, nk’uko habaho urubyiruko rujyanwa Iwawa kubera ubuzererezi bushingiye ku ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge ntabwo ari urubyiruko rw’abahungu gusa, hari bake mu bakobwa n’abagore; benshi usanga baranabyaye, bakeneye ubwo bufasha, icyo kigo akaba ari cyo kigiye kuza kubafasha.”
Iyi minisiteri igaragaza ko ikeneye miliyari zirindwi kugira ngo izabashe kucyuzuza, aho gitegurwa kuzubakwa i Gitagata mu Karere ka Bugesera, gusa mu ngengo y’imari bagaragaje ko bakeneye umwaka utaha bashaka kubona nibura miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo barangize igice cya mbere cy’uwo mushinga.
Depite Georgette Rutayisire yibajije igihe icyo kigo cyizuzurira kuko ngo cyavuzwe igihe kinini, ati “ Iki kigo ngororamuco cy’abakobwa cyavuzwe igihe kirekire, kuko turi kwita ku bahungu ariko abakobwa ugasanga basa n’aho bari gusubira inyuma, mudufashe kutubwira ngo inyigo yaratangiye imara umwaka wose w’ingengo y’imari, urarangira ntakirakorwa, na byo ntabwo byadushimishije, turifuza ko umwaka utaha muzaza mutubwira muti ‘tugeze aha noneho twaratangiye.’”
Minisitiri Nsengimana
Minisitiri Nsengimana yavuze ko amafaranga miliyoni 250, angana na 20% by’agenewe kuzubaka icyo kigo.
Ati “ Ariya ni amafaranga ahabwa umuntu wasinye amasezerano kugira ngo atangire kubaka, ingengo y’imari kizasaba kugira ngo kizabe kirangiye, ni umushinga w’imyaka itanu, n’aya ni make, ariko tuzareba uburyo twakora kugira ngo gitangire gukora kitagombye kuzura. Hari inzu dushobora guheraho tugasana, twe twifuzaga kubaka bushya, ariko icyo tureba ni ukuvuga ngo ese hari icyo twakora cyaba gifashije abantu?”
Minisiteri ntirabasha kugena igihe kizarangirira kuko gikeneye kwitonderwa ngo kuko mu bazakigana hashobora kuzaba harimo abafite abana, cyangwa hakaba hari abazahagera batwite, bikazanasaba kuhubaka ivuriro ridasanzwe, ishuri ry’abana n’ibindi bikorwaremezo.