Perezida Kagame asanga ikibazo cyo kubangamira umudendezo w’abaturage binyuze mu gushaka guhatira abandi gukurikiza indangagaciro runaka, ari kigomba gukemurwa vuba kugira ngo umubano wa Afurika n’u Burayi urusheho gutera imbere ku nyungu z’abatuye imigabane yombi.
bi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama Mpuzamahanga y’u Burayi ku bufatanye mu iterambere (European Development Days conference – EDD 2017), ibera i Bruxelles mu Bubiligi kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 8 Kanama 2017.
Iyi nama itegurwa na Komisiyo y’Ibihugu by’u Burayi kuva mu 2006, yahurije hamwe abantu barenga 5,000 baturutse mu bihugu 140, barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, inzobere mu iterambere, abashoramari, abaharanira impinduka ndetse n’abahagarariye urubyiruko.
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yiga ku bufatanye mu iterambere yateguye na EU
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iterambere rirambye rishingira kuri politiki nziza n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa buri wese, kandi amateka n’amahitamo y’abaturage agahabwa umwanya.
Yagize ati “Nubwo abaturage bashobora gukura amasomo atandukanye mu mateka yabo agatuma bagena imiyoborere ibabereye, hazahoraho umwanya w’ibiganiro no kungurana ibitekerezo hagati y’inshuti.’’
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’abimukira, ashimangira ko agaciro n’umutekano byabo haba mu bihugu baturukamo cyangwa berekezamo ari ingenzi.
Yavuze ko ku ruhande rumwe iki kibazo gifitanye isano na politiki mbi zo kutita ku ndangagaciro za bamwe, kandi Abanyafurika n’Abanyaburayi bakwiye kwicara bakakiganiraho mu bwubahane, aho gukomeza kwitana bamwana.
Yagize ati “Kubangamira umudendezo binyuze gushaka guhatira abandi gukurikiza indangagaciro zawe, bizakomeza kugira ingaruka mbi kuri buri wese bizageraho. Iki ni cyo gikwiriye gukemuka vuba. Nitugira ibiganiro byeruye kandi bifite intego, tuzabona ko nta mpamvu ituma Afurika n’u Burayi umwe abonamo undi ikibazo.’’
Yagarutse ku bikorera, urubyiruko n’uburinganire
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku iterambere ry’inzego z’abikorera, uburinganire bw’abagore n’abagabo ndetse na gahunda zo guteza imbere urubyiruko, avuga ko ubufatanye muri izi nzego buhuriye ku ntumbero yo guharanira iterambere ry’ahazaza kuri bose.
Yavuze ko imbaraga n’umuhate by’urubyiruko mu guhanga udushya, ari byo byatumye u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi mu iterambere ry’ikoranabuhanga no kugeza internet kuri bose, kandi guteza imbere urwego rw’abikorera bizakomeza kugeza ubwo ruba igihugu cya mbere ku Isi cyoroshya ubucuruzi.
Perezida Kagame yavuze ko bidashoboka gutekereza inzira y’iterambere udaha umwanya uhagije uburenganzira n’impano z’abagore, ari yo mpamvu u Rwanda rwashyizeho amategeko y’uburinganire ku butaka, izungura n’ibindi.
Inama ya EDD 2017 izigira hamwe ingingo eshatu z’ingenzi arizo: Ishoramari ku isi n’abayituye, Ishoramari mu Iterambere ndetse n’Ishoramari mu byerekeye Amahoro n’Ubutwererane.
Muri iyi nama hazasinyirwamo amasezerano rusange y’u Burayi agamije iterambere; inyandiko ikubiyemo politiki zisaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kurandura ubukene no kubaka isi itajegajega kandi itanga amahirwe angana kuri bose.
Hagati aho, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bavuye impande zose baritegura kwakira umuyobozi wabo muri gahunda ya Rwanda Day benshi bavuga ko iziye igihe kuko habura igihe gito bakitorera Intore izirusha Intambwe.
Amafoto
Turakomeza kubakurikiranira ibyo birori!