Abapolisi bakuru baturuka mu bihugu icyenda bya Afurika biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze, batangiye urugendo shuri ruzamara icyumweru mu gihugu cya Tanzaniya, aho bateganya gusura ibigo bitandukanye birimo ibya Leta, ibyigenga n’inzego z’umutekano.
Uru rugendo shuri barutangiye kuwa mbere tariki ya 19 Kamena, aho basuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Tanzaniya (Tanzania Police Force -TPF), bakaba barakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzaniya (Inspector General) Simon Sirro.
Mu ijambo yabagejejeho, yagarutse ku ruhare rw’imikoranire myiza y’ibihugu mu gukumira no kurwanya ibyaha no guhanahana ubumenyi.
Yagarutse kandi k’Ubumwe bwa Afurika, avuga ko abatuye ibihugu bya Afurika nabo bakwiye kugira ubumwe kugirango umugabane wacu urusheho kugira ubumwe no gutera imbere.
Aba banyeshuri banasobanuriwe uko umutekano wifashe muri Tanzaniya muri rusange, banasobanurirwa ibikunze kuwuhungabanya birimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ubuhezanguni, ibyaha bishingiye ku kwangiza ibidukikije, n’ibiterwa n’amakimbirane ashingiye ku butaka.
Banasuye kandi ishuri rikuru rya Polisi ya Tanzaniya riri i Dar es Salaam, basura umutwe wa Polisi ya Tanzaniya ushinzwe guhosha imvururu, n’agashami kayo gashinzwe gukoresha imbwa n’indogobe mu kurwanya ibyaha bitandukanye.
Ku Ishuri rikuru rya Polisi ya Tanzaniya, basobanuriwe amasomo aritangirwamo, n’uko abaryigamo bagira uruhare mu bikorwa by’amahoro n’umutekano muri Tanzaniya muri rusange.
Ubwo basuraga umutwe wa Polisi ya Tanzaniya ushinzwe guhosha imvururu, beretswe uko abawugize bazihosha iyo hari aho zibaye.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) Commissioner of Police (CP) Félix Namuhoranye, yavuze ko gukora urugendo shuri nk’uru mu gihugu cya Tanzaniya ari umwanya mwiza wo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye kuri aba banyeshuri.
Yavuze ati:”Turashimira byimazeyo umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzaniya kuba yarasubije atazuyaje ubusabe bwacu, kandi tukanamushimira uko yakiriye abanyeshuri baje muri uru rugendo shuri.”
Yakomeje asobanura akamaro ko guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, kuko aribyo bituma ibihugu bya Afurika bigirana ubumwe kandi bigatuma Afurika ikomeza kurangwa n’amahoro n’umutekano, anasaba ko ubufatanye nk’ubu bwakomeza.
CP Namuhoranye yavuze ko uru rugendo shuri rufite insanganyamatsiko igira iti:”Iterambere, Imiyoborere myiza n’ubutabera, inkingi y’Amahoro n’Umutekano”, rutuma abanyeshuri bagirana ibiganiro, bakanahanahana ubunararibonye n’ impuguke n’abashakashatsi ndetse n’abayobozi bafata ibyemezo ku nzego zitandukanye, bigatuma bamenya uko ibyo bigiye mu ishuri bishyirwa mu bikorwa.
Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazanasura ibindi bigo bitandukanye birimo, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Ikigo gitunganyirizwamo bimwe mu bitumizwa mu mahanga (Export Processing Zone -EPZ), Uongozi Institute, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyambu (Tanzania Harbor Port Authority), Minisiteri y’ingabo, n’ibindi.
Uru rugendo shuri aba banyeshuri bakorera muri Tanzaniya, ruje rukurikira izindi bakoreye mu bigo bya Leta n’ibyigenga hano mu Rwanda.