Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Madamu Louise Mushikiwabo yongeye kwikoma bamwe mu banyamahanga basa n’abiyemeje gukoma mu nkoko imiyoborere y’ubutegetsi bwa Kigali.
Umwe muri abo kenshi gashoboka batajya barota ikiza ku gihugu cy’u Rwanda ni Bwana Keneth Roth ,uyu akaba ari umuyobozi w’Ishyirahamwe rihaharanira uburenganzira bwa muntu ku isi Human Right Watch mu magambo arambuye y’icyongereza .
Ishyirahamwe Human Right Watch rifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i New York , u Rwanda rukaba rwari rumaze amezi make ruhagaritse imikoranire iyo ariyo yose naryo nkuko dukomeza tubikesha ikinyamakuru Habaripevu cyandikirwa hano Kigali mu rurimi rw’igiswahili .
Ibi byose ariko byasembuwe n’ubutumwa bugufi bwagaragaye ku rukuta rwa Twitter rw’uyu mugabo ejo hashize ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba avuga ko u Rwanda rwihaye gukoresha ikimenyetso cya H [ Hashtag ] ya #Rwandadecides ku bijyanye n’amatora mu Rwanda mu rwego rwo gucecekesha abanegura igihugu cy’abicanyi n’igitugu ati ahubwo bari kuvuga ko Paul Kagame ari we ufata ibyemezo kuruta uko babyitirira u Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo wabaye nk’urabuswe ubwo butumwa nyuma y’amasaha 12 n’iminota 9 butangajwe ntiyatindiganije guhita yihimura kuri Keneth Roth ,ariko asa n’umukora mu bwonko kuko we atanatinye guhita amusaba kuza akamwerekeza mu Bitaro bya Ndera muri Gasabo akemera bikamuvana New York ariko akaza bakamuvura indwara itagaragajwe ariko bikekwa ko ari ubumuga bwo mu mutwe aho yagize ati :
“Ken,Ken,Ken… ubwo aho ntiwahagaritse ya imiti wari uriho ? Hari ahantu hakugenewe hitwa i Ndera mu Rwanda ni ahantu wabona ubufasha rwose “… !
Ibitaro bya Ndera nkuko twabivuze haruguru rero bikaba ari ibitaro bisanzwe bifasha abantu bataye umutwe kubera uburwayi ,uretse ko binafite n’ishami ryita ku burwayi bw’ibijyanye n’imitsi [ Neuro-Psychiatrie ] gusa umuntu akurikije uku guterana magambo bisa n’ibiganisha ku burwayi bwo mu mutwe uyu mugabo wa Human Right Watch rero akaba asabirwa gusubizwa ku miti ngo yaba yarahagaritse.
Louise Mushikiwabo kandi yari amaze hafi icyumweru kimwe ahaye gasopo umuzungu witwa Bryan Klass wanditse igitekerezo cye mu kimwe mu binyamakuru bikorera ibwotamasimbi asa n’usesereza ubutegetsi bwa Kigaliaho yari yimubwiye ko yiyamye utuzungu n’utundi tutari two twirirwa dusesereza Afrika nkaho ngo hari uwabibashinze.
Minisitiri Mushikiwabo na Keneth Roth
Ni ibijya gusa n’ibisanzwe ko iyo u Rwanda rwitegura ibihe bidasanzwe nkibi by’amatora , Ukwibuka genocide yakorewe abatutsi n’izindi gahunda ziba zikomeye mu Rwego rw’igihugu , usanga hari abiyita ko bakomeye mu burengerazuba bw’isi bahaguruka bagahagarara bashaka kurangaza imbaga ndetse no gusebya igihugu cy’u Rwanda ,aho n’ubundi amatora atari kurangira bariya basa n’ababigize intego batigaragaje uko byari kugenda kose.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kandi tubibutse ko aba ari nawe muvugizi wa Leta binasobanuye ko uyiteye ibuye cyangwa ikindi cyasha wese ahita ahangana byihuse na Minisitiri uba abifite mu nshingano ze ariwe Louise Mushikiwabo , Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.