Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe, Sendanyoye John, yitabye Imana kuwa Gatanu, tariki ya 25 Kanama 2017. Imihango yo gusezera bwa nyuma kuri John Sendanyoye yabaye none kuwa Mbere, tariki ya 28 Kanama. Misa yo kumusezeraho yabereye kuri kiliziya y’aba Dominican ku Kacyiru, saa sita n’igice; saa munani nibwo yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo.
Sendanyoye John, yitabye Imana bitunguranye, aguye mu bitaro bya CHUK ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu, aho yari agiye kwivuriza, mugihe kuwa Kane yari i Remera ku nzuy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ARJ.
Sendanyoye yaherekejwe n’umuhunguwe Ishimwe Emmanuel
Sendanyoye yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu myaka yaza 1991-92 nyuma gato y’inkundura y’amashyaka menshi n’ivuka ry’ibinyamakuru byigenga mu Rwanda. Sendanyoye yatangiye ariwe ufite isoko ryose ry’ibinyamakuru byandika byarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana aribyo Rwanda-Rushya ya Kameya Andre, Kanguka ya Lavi Rwabukwisi, Le Flambeau ya Rangira Adrian na ba Karinganire Charles, Kiberinka ya Shabakaka Vincent n’ibindi byari bifute umurongo wa Opozisiyo. Mumpera ya 1992 Sendanyoye yaje gushinga ikinyamakuru ke [ Ubumwe ] n’ubwo kitari gifite imbaraga cyane.
Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi Sendanyoye yabashije gukomeza umwuga we ndetse n’ Ikinyamakuru ke [ Ubumwe ] kirakura gishinga imizi nubwo, Ubumwe cyagize intege nke aho haziye imbaraga nyinshi z’ibinyamakuru byandikira kuri internet, icya Sendanyoye cyari kicyandika mu mpapuro kivugwa nka kimwe mu binyamakuru byakoranaga imbaraga mu bihe byashize.
Nyuma y’igihe kirekire icyo kinyamakuru kidasohoka, nimero yacyo iheruka yasohotse nyuma y’irahira rya Perezida Paul Kagame. Iyo nimero ni iya 446, yo kuwa 20 Kanama kugeza kuwa 30 Kanama 2017. yasaga nisezera umwuga we witangazamakuru kuri iy’Isi.
Umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya, Burasa Jean Gualbert, uzi nyakwigendera kuva kera, yagize ati “John Sendanyoye yari umuntu umaze igihe kirekire mu itangazamakuru kuko namumenye hagati ya 1991- 1992 yatangiye ari we ugurisha Ibinyamakuru byose, byasohokaga byitwaga ko birwanya ubutegetsi [bwa Habyarimana].“
Burasa nawe yashimangiye ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Sendanyoye yashyize imbaraga mu kinyamakuru cye “Ubumwe”, kirakora kibona amafaranga ariko aza gucibwa intege n’imbaraga z’ibinyamakuru, bisomerwa cyane kuri internet na Telefone, haza no gukubitiraho isoko rito n’ibinyamakuru byinshi ariko cyane cyane Sendanyoye yaciwe intege n’uburwayi yari amaranye igihe.
John Sendanyoye yavutse mu 1966 mu cyahoze ari Cyamngugu, asize umwana umwe, Ishimwe Emmanuel, urangije amashuri yisumbuye, aritegura kujya kwiga muri kaminuza, umugore we yitabye Imana mu 1998, n’ubwo batari bakibana.
Sendanyoye yitabye Imana, akurikira, Abanyamakuru benshi ba kera bari barasigaye nyuma ya Jenoside nka Gasasira Gaspard wakoze muri Kinyamateka, yapfuye akora muri CNLG, Mpayimana Elie wa [ L’ere de Liberte ] yapfuye ari Senateri, Muberantwari Theoneste wa Nyabarongo n’abandi…mugihe hari n’andi makuru avuga ko umunyamakuru Jado Sezirahiga wanditse igihe kirekire mu binyamakuru byo mu Bufaransa mbere yo gutahuka mu Rwanda nawe ameze nabi cyane.
Nyakwigendra John Sendanyoye
Ubwanditsi