Ihuriro ry’Abayobozi b’inzego z’umutekano n’iperereza muri Afurika (CISSA) ryasabye ko habaho ubufatanye bw’ ibihugu mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kugaragara kuri uyu mugabane, bikanadindiza iterambere ryawo.
Byashimangiwe ubwo hasozwaga inama ya 14 ya CISSA yasojwe kuwa Gatanu nyuma y’iminsi ibiri ibera i Khartoum muri Sudani, yahuje abagera kuri 650 barimo abayobozi b’inzego z’umutekano n’iperereza, impuguke mu by’umutekano n’abarimu muri za Kaminuza.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Brig Gen Joseph Nzabamwita, wari umaze umwaka ayobora CISSA, yavuze ko imitwe y’iterabwoba iri kuririra mu bibazo by’umutekano ikinjiza abaturage mu bikorwa byo guhangana na guverinoma z’ibihugu byabo, ibintu binagira ingaruka ku iterambere ry’uyu mugabane.
Yakomeje agira ati “Imitwe y’iterabwoba ikora mu buryo bwihuse kandi mu ibanga. Usanga binjirira cyane mu kababaro k’abaturage n’ibindi bibazo bakabashishikariza kurwanya guverinoma zabo. Muri urwo rwego, ndasaba ibihugu bya Afurika guhuza imbaraga mu guhangana n’icyo kibazo.”
Visi Perezida wa kabiri wa Sudani, Hassabo Mohammed Abdul Rahman, yavuze ko Sudani yahungabanyijwe cyane n’ibikorwa by’iterabwoba, ibya politiki, imitwe yitwaje intwaro n’amakimbirane y’imbere mu gihugu, ku buryo yiyemeje gushyigikira ibikorwa byose bigamije ituze rya Afurika.
Yavuze ko imitwe y’iterabwoba iri kwibasira cyane Afurika n’imitungo kamere yayo, bityo hakenewe ko ibihugu bihuza imbaraga kugira ngo bibashe kugera ku mpinduka mu bukungu n’imibereho y’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CISSA, Shimeles Semayat, yabwiye New Times ko hakiri ibice byibasiwe cyane n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro kandi bibangamiye amahoro n’umutekano nka Libie, Somalia, Repubulika ya Afurika yo hagati na Sudani y’Epfo.
Ni imitwe irimo nka Islamic State, aho Shimeles avuga ko iri kwisuganyiriza muri Libya nyuma yo gutsindwa muri Syrie, ndetse ikaba ishobora no kuzagira ingaruka ku bihugu bituranye na yo.
Harimo kandi Al shabaab muri Somalia, imaze kwica abaturage bagera ku 5000 ndetse ikaba yarabaye ikibazo cya Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.
Iyo nama yanagarutse ku ngamba zaherukaga gufatirwa mu nama ziheruka, ku cyakorwa kugira ngo hirindwe ibibazo by’umutekano bishobora gushamikira ku rujya n’uruza rw’abantu.
Shimeles yakomeje agira ati “Iyi nama yasabye ibihugu bigize uyu muryango gushyria mu bikorwa izo ngamba kugira ngo tubashe kugira ubwisanzure bw’abaturage mu ngendo zitandukanye ariko tukanagabanya cyane ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.”
Umuyobozi mushya wa CISSA, Lt. Gen Mohamed Atta Al-Mulla Abbas, uyobora urwego rw’iperereza muri Sudani, yavuze ko mu gihe babasha gutsinda ibibazo by’iterabwoba n’ibindi by’imitwe yitwaje intwaro, nta kabuza hazabaho iterambere rifatika rya Afurika.
CISSA yanashimiye u Rwanda rwari rumaze umwaka ruyobora iri huriro, binatangazwa ko inama itaha izabera muri Namibia mu 2018 na Nigeria mu 2019.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Brig Gen Joseph Nzabamwita