Muri iyi minsi haravugwa intambara ishobora guturuka mu gihugu cya DR.Congo ariko itewe na Perezida Museveni afatanije umugambi na Gen.Kayumba Nyamwasa ndetse na Perezida Kabila mu ibanga rikomeye harimo uruhare rw’Abafaransa bashaka gushyigikira abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
Bimwe mu bitangazamakuru bitandukanye muri Uganda nka www.chimpreports.com n’ibindi byakomeje kujya byandika inkuru ko Gen.Kayumba Nyamwasa wahunze u Rwanda ,ubu uba mu gihugu cya Africa y’Epfo aherutse kujya muri Uganda aho yagiranye inama n’abayoboke ba RNC ndetse akaba yaranyuze muri Tanzania agamije gushaka guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Abantu baribaza impamvu y’uruzinduko rwa Gen.Kayumba muri Uganda ,bakibaza uruhare rw’ingabo z’Abafaransa muri Uganda na Rujugiro uvugwaho gushyigikira RNC bikaba amayobora icyo bagamije dore ko umubano w’igihugu cya Africa y’Epfo n’uRwanda ndetse hakiyongeraho uBufaransa n’uRwanda nabyo bitameranye neza kuba ubu bikorana na Uganda bishobora guteza intambara hagati y’uRwanda na Uganda.
Perezida Museveni wa Uganda amakuru avuga ko afite imbaraga zo gukoresha bamwe mu ba Perezida nka Perezida Kabila ubwo bahuraga muri Uganda ku kibazo cya M23 ,nyuma yo guhura nibwo M23 yahungiye muri Uganda bikavugwa ko Perezida Museveni ari we wabwiye M23 kuva muri Congo dore ko yari imireye nabi Perezida Kabila afite ubwoba ko ishobora kumufata mpiri ikamukura ku butegetsi ndetse ikamufunga.
Perezida Museveni nyuma yo kwemerera Rujugiro gushora imari ye muri Uganda ,no kwemerera Abafaransa kuza muri Uganda gutoza abasirikare be, ni uko ikigaragara hari umugambi w’intambara nyuma yo kugirana ibibazo n’uRwanda bagashimuta bamwe mu banyarwanda bari muri Uganda babashinja ko ari ba maneko bakorana na Polisi ya Uganda mu gufata impunzi z’Abanyarwanda baba bahungiye muri Uganda aho bavuga Lt.Mutabazi Joel.
Amakuru aturuka mu bantu biziwe avuga ko Perezida Museveni agira Ishyari ko uRwanda rurimo gutera imbere ndetse akaba yarabujije umushinga w’amashanyarazi wagomba guturuka muri Ethiopia akagera mu Rwanda nkuko Ikinyamakuru Umusingi kibyandika .
Iki kinyamakuru kuvuga ko ikindi kigaragaza Ishyari ari ikibazo cy’umushinga wa Gari ya moshi (Train)usa nuwahagaze uzabanza kunyura muri Sudan y’Epfo ,byose bikavugwa ko ari Museveni utambamira iryo terambere.
Ku ruhare rw’Abafaransa ni uko amakuru avuga ko uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi banze ku rwemera ndetse mu minsi ishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mushikiwabo Louise akaba yaragaragaye mu bitangazamakuru avuga ko Ubufaransa niyo bwakora iki budafite aho buzahungira uruhare rwabwo muri Jenoside ,hakaba hibazwa niba kujya muri Uganda aribyo byabafasha guhunga uruhare bashinjwa.
Amakuru aturuka muri Uganda ubu ni uko Perezida Museveni mu mayeri menshi cyane ashaka gukoresha Perezida Kabila mu mugambi wo kuvuga ko bashaka kwinjira muri Congo gushakisha inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni kandi Kabila kubera ko umugambi awuzi ntazabyanga kuko abyanze Museveni yamurwanya akamukura ku butegetsi dore ko ubu Kabila afite ikibazo cya abamurwanya bashaka ko ava kubutegetsi amatora muri icyo gihugu ataraba.
Ni ukuvuga ngo ikibazo gihari ubu ni uburyo ingabo za Uganda zitozwa n’Abafaransa zizinjira mu mashyamba ya Congo zitwaje ko zigiye kurwanya ADF ariko inyuma y’uwo mugambi hakibazwa impamvu ya Gen.Kayumba uza muri Uganda kandi Uganda ishaka kujya muri Congo ndetse na M23 bamwe muri bo barasubijwe muri Congo ko bitazateza ikibazo gikomeye gishobora gutera intambara hagati y’uRwanda na Uganda ndetse na Congo irimo?.
Isesengura ryacu twasanze kuba uBufaransa bufitanye ikibazo n’uRwanda ndetse na Ambasaderi w’uRwanda muri icyo gihugu yarahamagajwe nyuma yaho uBufaransa buomeje gushinja u Rwanda ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wahoze ayobora u Rwanda ,ubu ingabo zarwo zikaba zitoza ingabo za Uganda icyo cyonyine cyahangayikisha u Rwanda.
Ikindi kumva Gen.Kayumba Nyamwasa aza mu gihugu cya Uganda na Tanzania nabyo byatuma u Rwanda rwibaza impamvu ajyayo kandi ashakishwa ndetse yarakatiwe n’Inkiko zo mu Rwanda nabyo bishobora gutuma umubano wangirika kuko Gen.Kayumba afite Ishyaka rya RNC rirwanya ubutegetsi mu Rwanda.
Ubu abantu baribaza impamvu igihugu cya Congo aricyo ari cyo abapanga intambara aricyo baba bashaka gukoresha btwaje ko gifite amashyamba menshi yihishemo abarwanya ubutegetsi aho bivugwa ko ADF Nalu ariho iba ,FDRL ariho iba n’indi mitwe yose irwanya buri gihugu iba muri Congo bikaba bigaragara ko bimwe mu bihugu biba bishaka uko bisahura Congo kuko nk’iyo ADF ishobora kuba itabaho.
NELSON MANDELA
Yewe Uganda,DRC,ndetse Nabo Bafaransa Barabeshya Cyane Kuko Twese Abanyarwanda Abasirikare Nabasevile Tuzi Aho Urwanda Rwavuye Ntawadusenyera Tureba Tureba Nibiba Ngombwa Tuzanatanga Ubuzima Bwacu.
NKUND'URWANDA
Ibyo barishuka twebwe urwanda aho tuvuye naho tugeze turahazi tutavuze namenshi bage bamenyako lmana irara iwacu,.