Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abakoresha umuhanda by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda ku nshuro yaryo ya cyenda, aho ryarangiye nta mpanuka ikomeye ibayeho.
CIP Kabanda yagize kandi ati:” Turashima uko abakoresha umuhanda bitwaye; bitabiriye ari benshi ku mihanda kandi ntawaribangamiye; abakunzi b’umukino w’amagare bubahirije imirongo beretswe batagomba kurenga, abana bakurikiranywe neza n’abakuru cyangwa ababyeyi babo babaga babazanye hafi y’imihanda.”
Yongeyeho ati:”Turagira inama abanyamaguru, abanyamagare, abamotari ndetse n’abashoferi b’imodoka gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakamenya ko umuhanda ari igikorwaremezo rusange kandi gikoreshwa n’abantu batandukanye mu buryo bagenerwa n’amategeko. Abo bantu bakaba bakunda ubuzima bwabo kandi hari abo bafite mu nshingano kandi babakeneyeho byinshi mu buzima bwabo.”
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Menya kandi wubahirize amategeko y’umuhanda, urengera ubuzima.”