CECAFA : Amavubi yatsinze umukino wa mbere, atsinze Tanzania ntibyayabuza gusezererwa Editorial 09 Dec 2017 IMIKINO Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yarangije imikino y’amatsinda ya CECAFA itsinda Tanzania. Ibitego bibiri byatsinzwe na ba rutahizamu Nshuti Innocent na Biramahire Abeddy, ariko ntabwo byari bihagije ngo Amavubi akomeze muri ½. Bizimana Djihad niwe wari kapiteni w’Amavubi Rwanda Nziza ishobora iririmbwa ku nshuro ya nyuma muri CECAFA 2017 U Rwanda rukinnye na Tanzania inshuro eshatu mu mezi atanu ashize Abakinnyi bake badasanzwe babanza mu kibuga bahawe umwanya ngo bamenyerane na bagenzi babo Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu mukino, barimo Moussa Hakizimana (wa gatatu uvuye ibumoso) noneho yambaye imyenda y’Amavubi 11 bahesheje Amavubi intsinzi ya mbere muri CECAFA 2017Abakinnyi babanje mu kibuga Rwanda: Nzarora Marcel, Mbogo Ali, Kayumba Soter, Ombolenga Fitina, Eric Rutanga, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Mico Justin na Nshuti Innocent Tanzania: Aishi Salum Manula, Erasto Edward Nyoni, Kennedy Wilson Juma, Jonas Gellard Mkude, Raphael Daud Loth, Ibrahim Ajibu Migomba, Hamid Mao Mkami, Daniel Reuben Lyanga, Yahya Zayd Omary, Abdul Hilary Hassan, Mohamed Hussein Mohamed. Tanzania ntabwo irabona amanota atatu Uyu mwari amazen kumenyekana kubera gushyigikira Amavubi aho ajya hose Umukinnyi wo hagati Himid Mao n’umunyezamu Aishi Manula bari mu bafite inararibonye mu ikipe y’igihugu ya Tanzania Wari umukino w’imbaraga Umukino wabereye kuri stade Kenyata yo mu mujyi wa Machakos Nshuti Innocent yishimira igitego cya mbere mu Amavubi Muhadjiri Hakizimana yakoresheje imbaraga nyinshi ariko ahusha uburyo butandukanye bwabazwe Mu gice cya mbere Amavubi yahushije ibitego bine byabazwe Mu gice cya kabiri Tanzania yakoze amakosa menshi, aha bari bateze Bizimana Djihad Nkuko umutoza yabivuze mbere, umunyezamu wa gatatu Nzarora Marcel nawe yabonye umwanya wo gukina Mu bafana bake baza ku kibuga harimo n’aba Mouhamed Hussein wa Tanzania yari afite akazi gakomeye Mico Justin ntabwo yahiriwe n’imikino ya CECAFA Ibrahim Ajibu Mugoma ukina hagati yahaye akazi abakina hagati mu Rwanda Himid Mao usanzwe akina hagati mu kibuga uyu munsi yakinnye nka myugariro Fitina Ombolenga yatowe nk’umukinnyi w’umukino Fitina mbere yo gutanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri Djihad wari ufite inshingano zo kuyobora bagenzi be yitwaye neza Bishimira impozamarira yatsinzwe na Daniel Reuben Lyanga Biramahire Abeddy yishimira igitego cya kabiri muri Camera y’Umuseke Aishi Manula urindira Tanzania na Simba SC yakoze akazi gakomeye 2017-12-09 Editorial