Inama Nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi iyobowe na Paul Kagame, umuyobozi mukuru w’umuryango FPR- Inkotanyi, yari imaze iminsi iteranira ku Cyicaro cyayo giherereye i Rusororo, yasoje ifashe ingamba zikomeye zirimo guha Abanyarwanda iteramebre ribakwiye.
Imyanzuro:
1. Kwigira ku byo twanyuzemo no gukomeza kugendera ku ndangagaciro zafashije Umuryango FPR- Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu, muri zo harimo gukunda Igihugu, ubwitange n’ubufatanye; tuniyemeza kuzitoza urubyiruko, kugira ngo rushobore kumva, gutinyuka no gukemura ibibazo bishingiye ku miterere yihariye y’Igihugu;
2. Gukomeza gushyira imbere inyungu rusange, kwiyoroshya, kwicisha bugufi no gukorera hamwe tugamije kugera ku cyerekezo twahisemo.
3. Gukomeza kubaka Igihugu, kurinda ibyagezweho no kubana neza n’abandi, ari abaturanyi ba hafi ndetse n’aba kure.
4. Kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire y’inzego dukoreramo, kugira ngo zibashe kurangiza neza inshingano zazo zo gutanga serivisi nziza ku bazigana bose.
5. Gukomeza kongera amahugurwa mu bya Politiki ku banyamuryango bari mu nzego zose z’Umuryango;
6. Gukomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda, kugira ngo bahore biteguye guhangana n’ibibazo bigenda bivuka;
7. Gukomeza gahunda yo kwibohora, guhesha agaciro u Rwanda, no guharanira ko Abanyarwanda babaho neza;
8. Gukomeza guteza imbere ibyiciro byihariye, cyane cyane abagore n’urubyiruko, ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kugira imibereho myiza.