Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rw’Umuryango wa Rwigara, Premier Tobacco Company rwari rwarezemo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) rusaba gukurirwaho inzitizi zose icyo kigo cyarushyizeho.
Uruganda Premier Tobacco Company rwatanze ikirego kihutirwa rusaba gukurirwaho inzitizi rwashyizweho na RRA zirimo kuba icyo kigo cyarafatiriye inyandiko, ibitabo by’ibaruramari na mudasobwa zari ziri mu biro by’umuyobozi mukuru w’uruganda, kuba RRA yarafunze ububiko bwari burimo ibicuruzwa bikaba biri kwangirika ndetse no kuba yaritambitse amafaranga ari kuri konti z’urwo ruganda ziri muri Equity Bank no muri Ecobank.
Ubuyobozi bw’urwo ruganda rwunganirwaga na Me Rwagatare Janvier, ruvuga ko rutanagikora bitewe n’uko RRA yashyizeho ingufuri no kuba yarahashyize abarinzi bashya.
Buvuga ko guhera tariki 13 Nyakanga 2017 rutagikora bikaba byaragize ingaruka ku bakozi bagera kuri 200 barukoreraga, kuba hari ibicuruzwa biri kwangirika, kuba ruri gutakaza abakiliya ndetse no kuba Leta iri guhomba imisoro.
Abunganira Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Me Gatera Clement na Me Bajeni Byiringiro bahakanye ibyo urwo ruganda ruvuga, bemeza ko ibyafatiriwe byakurikije amategeko, bahakana ibyo kuba uruganda rufunze.
Kuri uyu wa Mbere ku gicamunsi urukiko rwanzuye ko icyo kirego nta shingiro gifite, rushingiye ko ibyo RRA yakoze byose byari byubahirije amategeko.
Imbere y’abunganira RRA ndetse na Anne Rwigara, Umuyobozi w’uruganda Premier Tobacco, Umucamanza yavuze ko ibikoresho RRA yafatiriwe bidakwiriye gusubizwa mu gihe urwo ruganda rukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umusoro kandi rutaragikurwaho.
Yavuze ko kuba RRA yarafatiriye konti z’urwo ruganda bikurikije amategeko. Yifashishije ingingo z’amategeko agenga umusoro, yavuze ko igihe hashize iminsi 15 umusoreshwa atishyura umusoro, ibiro by’umusoro bifite ububasha bwo gufatira ibikoresho by’umusoreshwa birimo umutungo wimukanwa n’utimukanwa kugira ngo umusoro uboneke.
Yavuze ko urukiko rudashobora gutegeka RRA gufungura izo konti kandi byarakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ku nzitizi z’uko uruganda rwafunzwe, urukiko rwavuze ko nta kimenyetso cyagaragajwe cyerekana ko uruganda rwafunzwe koko, nyamara ngo RRA yo yagaragaje icyemezo kigaragaza ko yafatiriye ibikoresho, itafunze uruganda.
Kuba hari abakozi bamaze amezi arindwi badakora batazi niba bakiri n’abakozi b’uruganda, Umucamanza yavuze ko ibyo bitabazwa RRA ahubwo byabazwa umukoresha wabo ari na we wakoze ibitemewe n’amategeko bigatuma bimwe mu bikoresho by’uruganda bifatirwa.
Hashingiwe kuri izo mpamvu, urukiko rwategetse ko icyo kirego nta shingiro gifite, rutegeka ko ifatira RRA yakoze rigumaho.
Isomwa ry’urubanza ryo kuri uyu wa Mbere ryari ryitabiriwe na bamwe mu bakoreraga uruganda Premier Tobacco Company basohotse mu cyumba cy’urukiko bagaragaza ko batishimiye umwanzuro wafashwe.
Mu iburanishwa riherutse, Me Rwagatare yavuze ko kuba uruganda rutagikora binahombya Leta umusoro, ngo kuko ku kwezi uruganda rwatangaga umusoro wa miliyoni 300, bityo kuba bamaze amezi arindwi badakora Leta imaze guhomba miliyari ebyiri na miliyoni 100 z’amafaranaga y’u Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kivuga ko umuryango wa Rwigara urimo ibirarane by’imisoro y’amafaranga agera kuri miliyari esheshatu byo guhera mu mwaka wa 2012.
Mu Ugushyingo 2017, iki kigo cyatangarije IGIHE ko uwo muryango nutishyura ibyo birarane hazafatwa ibindi byemezo birimo no guteza cyamunara icyavamo ubwishyu cyose.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize, Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yabajijwe impamvu bataratangira guteza cyamunara imitungo yo kwa Rwigara, avuga ko hari abandi bantu benshi cyane cyane amabanki bawishyuza imyenda ubafitiye, akaba ari imwe mu mpamvu yatindije icyamunara.
Yagize ati “Icyabitindije ni amategeko, hari ibigomba kubahirizwa. Ba nyiri Premier Tobacco Company bafitiye imyenda abantu benshi cyane cyane amabanki. Ayo mabanki hari amafaranga abishyuza kuko na ho bakoze ubuhemu bwo kutishyura ku gihe, na bo bakaba bashaka gutangiza inzira yo guteza cyamunara.”