Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru w’ubunyamabanga buhoraho bw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) yongeye kuvugwaho kunyereza amafaranga yari agenewe ibikorwa by’ubunyamabanga Bukuru bwa EAC.
Amakuru dukesha NTV, yabonye raporo yabikozweho aravuga ko Umurundi Mfumukeko yananiwe kwerekana uburyo amadolari ibihumbi Magana abiri ($200,000) yakoreshejwe. Ayo mafaranga yari agenewe ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burundi, atanzwe nk’inkunga n’igihugu cy’Ubushinwa.
Mfumukeko ubu uri muri Uganda aho ari kwitabira umwiherero w’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, yitabye Museveni kuri uyu mwa mbere ngo asobanure iby’aya mafaranga yaburiwe irengero.
Museveni , Perezida wa Uganda ubu niwe uyoboye umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC) akaba anakurikiranira hafi ibibera I Burundi.
Muri 2017, hakozwe Iperereza maze Mfumukeko ashyirwa mu majwi kuba acunga nabi umutungo w’umuryango wa EAC no gufata ibyemezo atagishije inama, asabirwa kubiryozwa.
Raporo y’ibyavuye muri iryo genzura ryakozwe tariki 4-7 Gicurasi 2017, yagaragaje ko abagize ubunyamabanga buhoraho bwa EAC basabye ko hakorwa iperereza rihagije mu bunyamabanga bukuru bw’uyu muryango. Iri genzura ryatangijwe nyuma y’aho uwahoze ari Umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC, ushinzwe igenamigambi n’ibikorwaremezo, Dr Enos Bukuku, yanditse ibaruwa ikubiyemo ibirego 13 arega Umunyamabanga mukuru (Mfumukeko).
Dr Bukuku yashinjaga Mfumukeko gukoresha nabi inkunga zigenerwa imishinga inyuranye, gukoresha imodoka y’akazi mu biruhuko no mu ngendo ze n’ibindi. Amushinja kandi kwitabira inama z’igihugu cye (u Burundi) akoresheje umutungo wa EAC, gukoresha amafaranga y’abaterankunga agenewe gufasha urwego rw’ubugenzuzi kongera ubumenyi binyuze mu mahugurwa no guha amafaranga abakozi bari mu kiruhuko cyo kubyara.
Mu bindi birego Dr Bukuku yamushinjaga, harimo kuba atanga akazi atabinyujije muri Komite ishinzwe abakozi, gufata ibyemezo ku giti cye no gukuraho Komite yari ishinzwe iby’amasoko.