Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018, nibwo Lt Col Rugigana Rugemangabo uvukana na Kayumba Nyamwasa yongeye kugezwa imbere y’ubutabera ngo haburanwe ubujurire mu rukiko rw’Ikirenga, ariko urubanza rwe ntirwaburanishijwe kuko habonetse imbogamizi zatumye ruhita rusubikwa.
Lt Col Rugigana yagejejwe mu rukiko rw’ikirenga yambaye impuzankayo y’ibara ry’icyatsi yambarwa n’imfungwa za gisirikare. Umucamanza yagaragaje ko atigeze abona imyanzuro yakozwe n’uruhande rw’uregwa ndetse n’urw’ubushinjacyaha, ubusanzwe ishyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rikoreshwa n’inkiko, kuburyo impande zombi hamwe n’abacamanza babanza kuyibona bakaburana bazi neza icyo buri ruhande rugaragaza ndetse n’icyo rwifuza.
Lt Col Rugigana yavuze ko impamvu atatanze iyo myanzuro, ari uko ngo afungiwe mu kato kuburyo ngo atigeze abasha kubonana n’abamwunganira. Uruhande rw’ubushinjacyaha bwa gisirikare bwo bwavuze ko imyanzuro yabwo bwayiteguye ariko ko bwagombaga kuyifata bukayihuza n’iy’uregwa bukabona kuyitanga.
Nyuma yo kumva izo mbogamizi, umucamanza mu rukiko rw’ikirenga yanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki 30 Mata 2018 impande zombi zamaze gutegura no gutanga imyanzuro.
Tariki ya 25 Nyakanga 2012, nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Lt Col. Rugigana Rugemangabo, rumuhamya ibyaha bibiri rumuhanaguraho icyaha kimwe, maze rumukatira imyaka icyenda y’igifungo, no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana, n’amagarama y’Urukiko angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri.
Lt. Col.Rugigana Rugemangabo uvukana na Kayumba Nyamwasa, aregwa n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ibyaha bitatu, aribyo gushaka guhirika ubutegetsi, kugambanira igihugu no guteza imvururu muri rubanda. Muri Nyakanga 2012, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha bibiri, icyo kugambanira igihugu no guteza imvururu mu baturage, rumuhanaguraho icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi.
Lt Col Rugigana ntiyishimiye imyanzuro y’urukiko ndetse ahita ajurira icyo gihe, n’ubwo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare nabo batanyuzwe maze nabo barajurira, cyane ku bijyanye no kuba yarahanaguweho icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi buriho, kandi iki iyo kimuhama yaragombaga gufungwa ubuzima bwe bwose.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu Rwanda, mu gushinja uyu musirikare mukuru, bwerekana ko we na mukuru we Faustin Kayumba Nyamwasa ndetse n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bafatanyije gushaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko Kayumba Nyamwasa yasabye murumuna we Lt. Col. Rugigana ko bakwibanda ku baturage bababaye cyane mu Rwanda, barimo abashomeri, abasirikare basezerewe (abademobe) ndetse n’abasirikare badafite amapeti kandi bayakwiye, hamwe n’abaturage ngo birukanywe muri Gishwati, hanyuma ngo bakabagumura bagamije gukora ibi byaha Lt Col Rugigana akurikiranyweho biri no mu byo urukiko rwahamije mukuru we Kayumba Nyamwasa.
Source: Ukwezi