Mubintu bisa n’ibidasanzwe, RSB ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge cyakoresheje amahugurwa y’umunsi umwe ahitwa kuri Hilltop Hotel kubijyanye na gahunda y’ubuziranenge ku mitangire n’imitunganyirize y’akazi ko mu ma “salon de coiffures” cyangwa aho bogoshera no gufata neza uruhu n’umubiri w’umuntu.
Muri iki gikorwa cy’amahugurwa adasanzwe RSB yatumiye abantu n’amazu y’abatanga izo serivisi bita “Beauty making industry in Rwanda” mu rurimi rw’icyongereza.
Abitabiriye aya mahugurwa barenze ijana bahuguwe no gukangurirwa ibijyanye no kwita k’uruhu n’umubiri w’ababagana kuburyo bugezweho, ubuziranenge, isuku, ibyo bakoresha, imiti ndetse n’amategeko agenga ubuziranenge muri uwo murimo no muri rusange.
Ese waruziko hari indwara z’uruhu n’umubiri ugomba kwirinda? Ese waruziko hari impanuka n’akaga ugomba kwirinda? Ese waruziko ufite inda cyangwa utwite hari ibyo ugomba kwirinda no kubahiriza iyo ugiye muri “salon” kugirango ingaruka zitagera ku mubyeyi cyangwa umwana atwite?
Nibyinshi abantu bakora uwo murimo cyangwa batanga izo serivisi bagomba kumenya no kwitwararika. Nawe rero munyarwanda uramenye itondere uruhu rwawe n’umubiri wawe ugana abakora uwo murimo bahuguwe b’inzobere wipfa kujya aho ubonye aho ariho hose, ndetse ushishoze unabaze niba aho ugiye barabyigiye cyangwa barabihuguwemo.
RSB ako ni agashya, nibyiza tera imbere mu buziranenge.
Prof Pacifique Malonga.
Umwanditsi n’umunyamakuru wigenga.
Email: becos1@yahoo.fr