Kuri uyu wa Gatandatu nibwo haza gutangira ku mugaragaro isiganwa rya Rwanda Cycling Cup rigera mu ntara zose z’u Rwanda
Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka izaba igizwe n’amasiganwa 12, harimo abiri azaba agize Shampiona y’u Rwanda, ndetse n’andi abiri yo gutegura Tour du Rwanda izaba muri Kanama 2018.
Isiganwa rya mbere riraba abasiganwa berekeza i Huye, mu isiganwa rigamije kwibuka Byemayire lambert wahose ari Perezida wa Ferwacy, akaba n’Umuyobozi w’ikipe ya Huye Cycling Club for all.
Ingengabihe y’amasiganwa agize Rwanda Cycling Cup 2018
Tariki 24/03/2018: Irushanwa ryo kwibuka Byemayire Lambert
Tariki 19/05/2018: Farmer’s Circuit (Kayonza-Gicumbi)
Tariki 09/06/2018: Race to remember (Ntiharemezwa aho izanyura)
Tariki 23/06/2018: Shampiona y’igihugu (Gusiganwa umuntu ku giti cye I Nyamata)
Tariki 24/06/2018: Gusiganwa mu muhanda
Tariki 07/07/2018: Race for Culture (Nyanza-Rwamagana+Kuzenguruka Rwamagana)
Tariki 21/07/2018: Irushanwa ryo gutegura Tour du Rwanda
Tariki 22/07/07/2018: Irushanwa ryo gutegura Tour du Rwanda
Tariki 06/10/2018: Kivu Race (Musanze-Rubavu+Kuzenguruka Rubavu)
Tariki 28/10/2018: Karongi Challenge (Karongi-Karongi)
Tariki 10/11/2018: Central Race (Kigali-Musanze-Muhanga)
Tariki 15/12/2018: Irushanwa risozwa Rwanda Cycling Cup (Kigali-Kigali)
Mu kiganiri n’itangazamakuru, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Aimable Bayingana, yatangaje ko muri uyu mwaka bazagendera ku ngengabihe mpuzamhanga, ndetse bagashyiramo n’ahantu henshi harengeje ibirometero 150.
“Uyu mwaka twagerageje kugendera ku ngengabihe y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI), kugira ngo bitazongera kugongana hakagira abakinnyi basiba amwe mu marushanwa y’imbere, hari twanongereye intera basiganwa kugira ngo bagere ku rwego mpuzamahanga”
Iri siganwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ku bufatanye n’abaterankunga Skol ndetse na Cogebanque, aba bakaba basanzwe banatera inkunga n’andi marushanwa abera mu Rwanda arimo na Tour du Rwanda.