Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guhorera umuturage wacyo wese wamenewe amaraso cyangwa akamugirira nabi mu bundi buryo.
Ibi ni bimwe mu byo perezida Museveni yatangaje ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wahariwe Intwari muri kiriya gihugu, aho yavuze ko umuntu wese uzi ko yagiriye nabi umuturage wa kiriya gihugu na we amaraso ye agomba kumeneka.
Perezida Museveni yatangaje ibi ashingiye ku rupfu rutunguranye n’umudepite wo muri kiriya gihugu wapfuye arashwe n’abantu bataramenyekana we n’umuvadimwe we kuwa Gatanu tariki ya 8 Kamena.
Perezida Museveni kandi avuga ibi ashingiye ku bwicanyi bwa hato na hato bukomeje kugaragara muri kiriya gihugu, akenshi bukorwa n’abitwaje intwaro bityo akavuga ko ari abagizi ba nabi ko bagomba kubiryozwa mu gihe bafashwe.
Depite Ibrahim Abiriga wo mu ishyaka riri ku butegetsi, NRM ndetse n’umuvandimwe we Saidi Butele barasiwe mu gaace ka Wakiso hafi y’aho batuye, ibikorewa by’ubwicanyi bwibasira abayobozi n’abandi bantu bakomeye muri kiriya gihugu bikaba birimbanyije guhera mu myaka yashize.
Perezida Museveni asanisha izi mfu za hato na hato n’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa ahanini n’abarwanyi bo mu mashyamba ya Congo arimo na Lord Resistence Army ikorera mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.
Human Rights Report ivuga ko guhera muri 2017, hamaze kugaragara ibikorwa by’ubwicanyi bwa hato na hato bigera kuri 202 muri uganda ugereranyije n’imfu nk’izi zabaruwe muri 2017.