Ikinyamakuru Chimpreports cyashyize ahagaragara uko itabwa muri yombi ry’uwari umukuru w’igipolisi cya Uganda ryagenze, kigaragaza imvo n’imvano n’uko yaba yaragerageje gutoroka igihugu ariko ntibimukundire. Ni nyuma y’inama ikomeye y’amasaha atatu y’akanama k’umutekano k’igihugu yari iyobowe na perezida Yoweri Museveni ubwe.
Bamwe mu bagize aka kanama ni minisitiri w’umutekano, Gen. Jeje Odong, Umunyamabanga Mukuru wa NRM, Justine Lumumba, Umugaba mukuru w’ingabo, Gen. David Muhoozi, Gen Elly Tumwiine, umujyanama wa perezida mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba n’abandi.
Muri iyi nama, perezida Museveni ngo yasaga nk’uwateshejwe umutwe no kunanirwa guhangana n’ibyaha bikomeje gufata intera mu gihugu kw’inzego z’umutekano nyuma y’iyicwa rya depite Ibrahim Abiriga. Benshi bavuganye n’iki kinyamakuru bakaba bemeza ko Museveni avuga ko ubwicanyi bukomeje kuba mu gihugu bubangamira gahunda ze zo kubyutsa ubukungu bw’igihugu.
Bikavugwa ko perezida Museveni ashingira kuri raporo z’inzego z’ubutasi zagaragaje ko hari imbaraga zo hanze zifashwa na bamwe mu bo mu nzego z’umutekano za Uganda mu guhungabanya umutekano w’igihugu.
Nta mutekano, guverinoma ntishobora kureshya abashoramari ngo baze guhanga imirimo na cyane ko Uganda yitegura kujya icukura peteroli guhera mu 2020/21.
Perezida Museveni ngo akaba aherutse kubwirwa ko benshi mu bayobozi b’igipolisi bijandika mu byaha birimo gushimuta, gucyura impunzi ku ngufu mu bihugu by’ibituranyi, ubujura n’ibindi.
“Aba bantu barihe?”, uwo ni perezida Museveni abaza mbere yo gutegeka ko batangira gutabwa muri yombi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Ngo nyuma y’itabwa muri yombi ry’abantu bo muri ADF bakekwagaho uruhare mu iyicwa ry’umushinjacyaha, Joan Kagezi na AIGP Andrew Kaweesi, Museveni yatekereje ko ako gatsiko k’iterabwoba kasenywe.
Ni ukugeza ku ishimutwa rya Susan Magara ndetse akicwa perezida Museveni yahise asaba iperereza ryimbitse. Ngo udutsiko tw’abagizi ba nabi tumaze gushinga imizi muri Kampala tukaba atari ikibazo ku buzima bw’abaturage gusa ahubwo ni n’ikibazo ku buzima bwa perezida Museveni ubwe.
Urugero rutangwa ni urw’agatsiko k’iterabwoba ngo kafatiwe ku Musigiti wa Usafi uri ku muhanda wa Entebbe, kandi ngo uyu muhanda akaba ari wo perezida Museveni akoresha ajya ku kazi buri munsi. Hari n’igihe ava mu modoka agasuhuza abamotari ariko byaje gutungurana kuba igipolisi kitari kizi ko abantu bakoresha uyu musigiti bari batunze imbunda.
Muri iyi nama twatangiye tuvuga, ngo ni naho perezida Museveni yasabiye ko Gen Kale Kayihura ajyanwa I Kampala agahatwa ibibazo.
Ngo bitandukanye n’ibibazo bya gisivili, amabwiriza y’umugaba w’ikirenga w’ingabo ahita ashyirwa mu bikorwa ako kanya nta kubaza.
Iyi nkuru ikaba ivuga ko uwahoze ari umukuru w’ibikorwa bidasanzwe bya polisi, Nickson Agasirwe na Ibrahim Kitatta, batawe muri yombi bazira gushimuta, ubutasi n’ubwicanyi, baba baratanze ubuhamya bushobora gushyirishamo Gen Kayihura. Aba bagabo bombi kuri ubu bafunzwe n’igisirikare kimaze amezi asaga abiri kibahata ibibazo.
Gen Kayihura yaba yaragerageje gutoroka?
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nyuma yo kwakira amakuru y’uko agiye gutabwa muri yombi, Gen Kayihura yahise afata icyemezo cyo kugira icyo akora byihuse, ariko agasanga igisirikare cyari cyariteguye neza mbere ye.
Bivugwa ko ubutumwa bwohererejwe umuyobozi wa division ya 2 y’ingabo za Uganda, Brig. Kayanja Muhanga ngo akaze umutekano mu bice bya Lyantonde, Mbarara, Kabale na Katuna. Ibi bice ngo bikaba bisanzwemo abashinzwe ubutasi benshi kubera gutinya ibyago byava mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane muri Congo icumbikiye inyeshyamba za ADF.
Brig Muhanga ngo yashinze za bariyeri nyinshi ku mugoroba wo kuwa Kabiri ushize, abashinzwe umutekano barara basaka imodoka cyane cyane za gisivili.
Chimpreports ngo ntiyamenye neza niba umugaba mukuru wungirije w’ingabo ndetse n’umugenzuzi mukuru w’ingabo, Lt Gen Wilson Mbadi baratelefonnye Kayihura bamubwira ko bagiye kuza ku ifamu ye iri Lyantonde kumufata, ariko umwe mu babibonye yabwiye iki kinyamakuru ko Lt Gen Mbadi yerekeje kuri iyi famu ya Kayihura yizeye kuhamusanga akamubura.
Itangazo rya UPDF ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, rikaba ryavugaga ko kuwa kabiri Kayihura yasabwe kwitaba umugaba mukuru w’ingabo, Gen. David Muhoozi ku cyicaro cya UPDF I Mbuya. Umuvugizi w’ingabo, Brig. Richard Karemire akaba yatangaje ko hoherejwe kajugujugu yo kumufata ariko yahagera igasanga yagiye Mbarara igasubira inyuma.
Ababibonye bemeza aya makuru bavuga ko iyi kajugujugu yaguye mu ifamu ya Gen Kayihura igasohokamo abasirikare benshi bakagira ngo yagize ikibazo cya mekaniki. Ngo Gen Mbadi, akaba yaragaragaye ari kuri telephone avugana n’abamukuriye n’abayobozi b’ingabo mu karere.
Kugeza ubu ngo ntiharamenyekana neza impamvu Kayihura yavuye ku ifamu ye kandi yari yamenyeshejwe ko ashakwa I Mbuya ndetse ko kajugujugu yari kujya kumufata ku munsi wakurukiye. Aha ngo niho hatangiye gukekwa ko Kayihura ashaka gutoroka akavamuri Uganda.
Bivugwa ko abakomando kabuhariwe boherejwe gushakisha Kayihura mu Karere ka Lyantonde kwose za bariyeri zigashingwa ku mihanda y’ingenzi yose.
Abashinzwe umutekano bashakishije Kayihura baraheba, batera ahantu yakundaga kuruhukira kuri Court Yard International no kuri Sky Blue Hotels ibyumba babitera hejuru ariko babura Kayihura.
Kera kabaye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, Gen Kale Kayihura ngo wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Ipsum Premio, yaje kunanirwa ari munzira asinzirira ku nkengero z’umuhanda hafi y’ikiyaga cya Mburo kiri muri pariki y’igihugu.
Biravugwa ko telephone za Kayihura zaje gusangwa mu yindi modoka yo mu bwoko bwa Premio itandukanye n’iyo yari atwaye, aho ngo yashakaga kujijisha abri bamukurikiye. Nyuma yo kumubona, abasirikare babimenyesheje Brig Muhanga ategeka ko bamumushyira.
Biravugwa kandi ko Kayihura yasabye uwitwa Kayanja kumureka akigendera ariko undi akanga akamubwira ko atakora ibyo bintu, ahubwo amugira inama yo kwitera amazi akaruhuka, abonye nta kundi aremera arakaraba ndetse araryama, nyuma y’amasaha makeya hoherezwa kajugujugu yahise imujyana Mbuya ahamara akanya mbere yo kujyanwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye aho yaraye ijoro rya mbere.
Intareyakanwa
Ariko Mana yanjye !
Ahaaaa! basi uguhora ni ukwawe naho gukosa ni ibyanjye