Umuyoboke ukomeye w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Melchiade Nzopfabarushe wari wafunzwe ashinjwa gukwirakwiza ibihuha bituma abaturage bahungabana, yafunguwe.
Ibyaha Melchiade Nzopfabarushe yashinjwaga birimo gutera ubwoba, kugumura, gukwirakwiza ibihuha byatuma abaturage bahunga, guteranya abaturage na Leta ndetse no guhimbira ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi.
Melchiade Nzopfabarushe yafunguwe ku wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2018, umuvugizi w’urukiko rw’ikirenga, Agnes Bangiricenge avuga ko uyu mugabo yabaye afunguwe nyuma yo gukatirwa igifungo cy’amezi y’agateganyo.
Melchiade Nzopfabarushe ukomoka muri komini ya Kabezi , intara ya Bujumbura rurale, Ibyo ashinjwa, ngo ni ibyo yavugiye mu gace ka Migera, komini ya Kabezi, intara ya Bujumbura, aho yavuze ko abarwanya Leta bazajugunywa mu kiyaga cya Tanganyika.
Yagize ati “Umukeba wihishe hano mu Migera, uzigisha ibitandukanye n’ibyo Leta ishaka, Turamukarabyeeee, uwo ntabwo turi kumwe,…ubwato twarabukoresheje, tuzashyira muri Karonge, tumanurire muri Tanganyika, tuzabashyiramo bigire muri Congo n’amaguru, mu gihugu icyo ari cyo cyose bashaka, komini iyo ariyo yose, abashaka kujya mu bwato tuzabubaha, amafi yari yanabuze hano iwacu,… tuzabashyiramo bigire muri Congo amahoro”
Video uyu mugabo agaragaramo avuga aya magambo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi bayinenga kuba ikubiyemo amagambo y’urwango
Ku mugoroba wo ku cyumweru itariki ya 29 Mata 2018, nibwo Melchiade yatawe muri yombi, afungirwa muri gereza ya Mpimba.