Ababyeyi n’abakiri bato baburiwe kwirinda umukino mushya wadutse kuri WhatsApp, uzwi nka ‘Momo’ kuko ukomeje gutuma abiganjemo ingimbi n’abangavu biyahura.
Uyu mukino mushya wibasira cyane abakiri bato, utera ubwoba abawukina iyo baramutse banze gukurikiza amabwiriza yawo kandi abemeye kuwuyoboka ukabategeka kwikorera ibikorwa bibi kugeza biyahuye.
Abawukina babanza gusabwa kohereza ubutumwa kuri nimero batazi nyuma bagasubizwa amashusho ateye ubwoba aherekejwe n’ubutumwa bukanganye.
Kuri ubu birakekwa ko ari wo waba waratumye umwana w’imyaka 12 wo muri Argentina, yiyahura ukaba ugereranywa na Blue Whale Challenge watumye abarenga 100 mu Burusiya biyahura umwaka ushize.
Kugeza kuri ubu inzego z’umutekano zo muri Argentine ziracyashakisha umuntu waba warashishikarije uriya mukobwa kwiyahura, kuko bigaragara ko mu kwiyahura kwe haba hari umuntu wabimushishikarije, bityo hakaba harimo hashakishwa umusore w’imyaka 18 bivugwa ko yakunze kugirana ibiganiro n’uyu mukobwa biciye kuri WhatsApp.
Uyu mukino ugereranywa na ‘Blue Whale’, aho abawukina bahabwa ibyo bakora birimo kwibabaza, kureba filime ziteye ubwoba, ndetse no kubyuka mu masaha adasanzwe. Iyi mikoro ngo ikomeza guhabwa ukina uyu mukino kugera ku munsi wa 50 aho asabwa kwiyahura.
Ingaruka z’iyi mikino idasanzwe ku bakiri bato, ni uko abanyabyaha bawifashisha mu kwiba amakuru y’ibanga ku muntu, gushishikariza abantu kwiyahura, kwishora mu bikorwa by’ihohoterwa, iterabwoba, guteza abantu umujajagararo wo ku mubiriri no mu mutwe, bagahorana impungenge, agahinda no kudasinzira.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga kandi bagiriwe inama yo kwirinda kwandikirana n’abantu batazi ndetse no kwirinda kujya mu kwandikirana ubutumwa budashira.
Uyu mukino wa Momo uravugwa mu bihugu bitandukanye birimo; u Bufaransa, u Budage, Argentine na Leta zunze Ubumwe za Amerika, ukaba uniganje cyane mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo.
Ntiharamenyekana neza inkomoko yawo. Amashusho akoreshwa nk’aranga uyu mukino ni ayakuwe kuri Instagram y’umunyabugeni wo mu Buyapani udafite aho ahuriye nawo.
niyogihozo
Akumiro ni amavunja, igitangaza ni ubuheri.Ngo iki? Umuntu se agapfa kwiyahura ngo ni uko undi muntu abimusabye atanamuzi? Ibyo ku bwanjye simbyumva.
Ugirayezu
Ibyobyo nanjye sinabyemera, ubusanzwe n’ubundi uwo muntu aba yisanganiwe ikibazocye.