Perezida Kagame kuri uyu wa Kane arayobora umuhango wo gusinya Imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 hamwe n’abayobozi b’ inzego nkuru z’igihugu nab’inzengo zibanze.
Perezida wa Repubulika kandi aratanga ibihembo ashimira uturere twaje imbere mu kwesa Imihigo y’umwaka w’ubukungu ushije wa 2017/2018.
Gahunda y’Imihigo yatangiye mu 2006, ikaba yaragize uruhare mu kongera urwego abayobozi babazwa inshingano zabo, no kongera iterambere rishingiye ku muturage. Imihigo kandi yoroshya gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Gusinya Imihigo ni uburyo bw’isuzumamikorere, kwigira ku makosa yihariye aba yaragaragaye ndetse no gukomeza urugendo rw’iterambere mu bufatanye.
Muri uyu muhango kandi, Perezida Kagame arasesa Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, mu gihe hategerejwe amatora y’Abadepite bashya azaba mu kwezi gutaha.
Ingingo ya 79 y’Itegeko Nshinga, iteganya ko Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite nibura mu minsi 30 kandi ntibirenge iminsi 60 mbere y’uko manda y’abadepite bariho irangira.
Abadepite bashoje manda barahiye tariki ya 4 Ukwakira 2013 nyuma yo gutorerwa manda y’imyaka itanu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Gatatu yari itowe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994. Inteko Ishinga Amategeko ya mbere yatowe muri 2003.