Umunyapolitiki Col Kizza Besigye, atangaza ko igituma atsindwa amatora ntabashe kuba yavana Perezida Museveni ku buyobozi ari uko abaturage bamubona mu ishusho ye.
Kizza avuga ko yaba we na Museveni bahuje ubwoko, akaba avuga ko yavukiye akanakurira Rukungiri, mu gihe Museveni yifuje gusimbura ku butegetsi inshuro enye zose atsindwa avuka mu karere ka Ntungamo gaturanye n’aka avukamo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018, Besigye yagize ati “Inshuro zose bagiye banta muri yombi,… ahanini biterwa n’uko abaturage bambonamo Museveni”.
Arakomeza, ati “Kubera ko twese dukomoka hamwe, abaturage batubona kimwe, numvise abantu babikwirakwiza ariko iyo shusho bambonamo ntabwo ari yo”.
Akomeza avuga ko abaturage bamushinja gukorera mu kwaha kwa Leta iriho yo muri Uganda, bitewe nuko ngo akomoka mu bwoko bw’Abanyankole. Aha ni naho ahera agira icyo avuga ku kuba Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) yarafashwe agakubitwa mu gihe we atabwa muri yombi ntihagire n’umurya urwara.
Ati “Numvise abantu bavuga ngo iyo mfashwe ntabwo bankubita, ariko ngo ubwo bafataga Bobi baramukubise”.
Akomeza avuga ko ibivugwa byose biterwa n’ingeso mbi y’amoko yokamye Abagande , akavuga ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abagande biyunge.
Ati “ Dukeneye ubwiyunge mu gihugu, hari ibikomere ku buryo hakwiye ubwiyunge, tugomba kubona abadukomerekeje bakatuvura ubundi tukagira sosiyeti nshya”.
Kizza Besigye ni umunyapolitiki w’imyaka 62 y’amavuko, akaba yarahoze yumvikaba na Perezida Museveni, ubu akaba atavuga rumwe n’ubuyobozi bwe n’ishyaka rye [FDC].