• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abaturage Bambonamo Undi Museveni- Col. Kizza Besigye

Abaturage Bambonamo Undi Museveni- Col. Kizza Besigye

Ubwanditsi 19 Aug 2018 ITOHOZA

Umunyapolitiki Col Kizza Besigye, atangaza ko igituma atsindwa amatora ntabashe kuba yavana Perezida Museveni ku buyobozi ari uko abaturage bamubona mu ishusho ye.

Kizza avuga ko yaba we na Museveni bahuje ubwoko, akaba avuga ko yavukiye akanakurira Rukungiri, mu gihe Museveni yifuje gusimbura ku butegetsi inshuro enye zose atsindwa avuka mu karere ka Ntungamo gaturanye n’aka avukamo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018, Besigye yagize ati “Inshuro zose bagiye banta muri yombi,… ahanini biterwa n’uko abaturage bambonamo Museveni”.

Arakomeza, ati “Kubera ko twese dukomoka hamwe, abaturage batubona kimwe, numvise abantu babikwirakwiza ariko iyo shusho bambonamo ntabwo ari yo”.

Akomeza avuga ko abaturage bamushinja gukorera mu kwaha kwa Leta iriho yo muri Uganda, bitewe nuko ngo akomoka mu bwoko bw’Abanyankole. Aha ni naho ahera agira icyo avuga ku kuba Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) yarafashwe agakubitwa mu gihe we atabwa muri yombi ntihagire n’umurya urwara.

Ati “Numvise abantu bavuga ngo iyo mfashwe ntabwo bankubita, ariko ngo ubwo bafataga Bobi baramukubise”.

Akomeza avuga ko ibivugwa byose biterwa n’ingeso mbi y’amoko yokamye Abagande , akavuga ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abagande biyunge.

Ati “ Dukeneye ubwiyunge mu gihugu, hari ibikomere ku buryo hakwiye ubwiyunge, tugomba kubona abadukomerekeje bakatuvura ubundi tukagira sosiyeti nshya”.

Kizza Besigye ni umunyapolitiki w’imyaka 62 y’amavuko, akaba yarahoze yumvikaba na Perezida Museveni, ubu akaba atavuga rumwe n’ubuyobozi bwe n’ishyaka rye [FDC].

 

2018-08-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa  Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye

Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Ubwanditsi 20 Aug 2019
Ese ni nde mu nzego z’igisirikare n’umutekano bya Uganda ushyigikiye RNC na FDLR mu guhungabanya URwanda?

Ese ni nde mu nzego z’igisirikare n’umutekano bya Uganda ushyigikiye RNC na FDLR mu guhungabanya URwanda?

Ubwanditsi 03 Apr 2019
U Bufaransa bwasoje iperereza ku ndege ya Habyarimana

U Bufaransa bwasoje iperereza ku ndege ya Habyarimana

Ubwanditsi 23 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League
Amakuru

APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League

Ubwanditsi 26 Sep 2023
RDF yasimbuje abasirikare bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo
Mu Mahanga

RDF yasimbuje abasirikare bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima
Amakuru

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Ubwanditsi 28 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru