Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwasabye abanyarwanda, cyane cyane abayoboke b’amatorero n’amadini kuba maso ku nyigisho zitangwa n’abiyita abahanuzi b’akataraboneka, nyamara bagamije kubayobya no kubacuza utwabo.
RGB ivuga ko hashize iminsi mu matorero n’amadini mu Rwanda humvikana bamwe mu bayobozi bayo biyita abahanuzi b’akataraboneka, bakabyifashisha baka abayoboke amaturo cyangwa bakabaha inyigisho zishobora kubayobya.
Abakurikiranira hafi iby’imyemerere n’amadini bavuga ko hari ubuhanuzi bw’abo babyiyitirira bubatera ubwoba kuko buba bugamije indoke z’amaturo cyangwa bukaba bwayobya abayoboke.
Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika akaba n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, yabwiye IGIHE ngo “Hari ubuhanuzi buntera n’ubwoba busigaye buriho. Barakubwira bati ‘turahanura wowe Imana iragukiza ntuzongere no kunywa imiti, ntuzongere kureba muganga, emera gusa usenge.”
Rukamba yakomeje avuga ko ibyo ari ibinyoma.
Itangazo RGB yasohoye kuri uyu wa 25 Nzeri 2018, rimenyesha abanyarwanda n’abayoboke b’amadini n’amatorero ko bakwiye kuba maso kuri abo biyita abahanuzi, akenshi babyifashisha bagatwara abantu imitungo cyangwa bakayobya.
Hari aho rigira riti “Abantu basabwa amafaranga (amaturo) cyangwa imitungo yabo babwirwa ko uzatanga iby’umurengera ari we uzahabwa umwanya ukomeye mu ijuru.”
Risobanura ko hari n’ababuza abarwayi kwivuza, bakabishyuza, bababwira ko bazabasengera bagakira, abandi bagacuzwa utwabo babeshwa ko Imana izabishyurira imyenda bafite muri banki, cyangwa ikabatuza mu mahanga.
Si ibyo gusa kuko hari n’ababeshya abayoboke ko nibatanga amaturo runaka, bazazamurwa mu ntera mu mirimo yabo n’ibindi.
Iri tangazo ryashyizweho umukomo n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase, rinavuga ko hanagaragaye inyigisho zihabwa abayoboke zikabashyira mu bikorwa bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
Muri ibyo bikorwa harimo nko kwiyicisha inzara igihe kirekire basenga, bikabagiraho ingaruka zikomeye.
Urugero ni nk’Umukirisitu yafatiwe n’uburwayi mu cyumba cy’amasengesho cy’itorero rya Restoration Church riherereye i Masoro muri Mutarama uyu mwaka, bimuviramo urupfu.
RGB ivuga kandi ko hari ibindi bikorwa by’abo biyita abahanuzi, bishora abayoboke mu bibabaza umubiri nko kwitwika ngo bababare nkuko umwana w’Imana yababaye.
Ngo hari n’abandi bashuka abagore babuze urubyaro bakemera gusambana nabo, babizeza ko bazahita babyara n’ibindi.
Rikomeza rigira riti “Abayoboke b’amadini n’amatorero barasabwa kugira ubushishozi, bakirinda kwemera ibyo bizezwa n’abiyita abahanuzi b’ibitangaza bakamunga umutungo w’ingo zabo cyangwa bikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.”
RGB ikomeza isaba n’abayobozi b’amadini n’amatorero n’abakora umurimo wo kwigisha iyobokamana, gutanga inyigisho ziboneye kandi zifasha abanyarwanda kwirinda inyigisho zibangamira amahame y’uburenganzira bwa muntu cyangwa zinyuranya n’amategeko y’igihugu.
niyogihozo
Ni byo rwose abatekamutwe biyambika uruhu rw’intama biyita abakozi b’Imana baragwiriye mu matorero akenshi mu byumba by’amasengesho niho bategera abapfu bakirira ibyabo . Bashenye ingo z’abandi barazimaze babahanurira ngo uriya si Imana yamuguhaye….abantu bareke ubwo bujiji bwo kwakira ibyo babwiwe n’ibyo birura byose nk’ukuri.
izo ngirwa bahanuzi rero, nta n’Imana baba bemera kuko bayizi ntibakinisha izina ryayo kariya kageni.