Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yatangaje ko agiye guhangana n’ikibazo u Rwanda rufite cy’ibyo rutumiza hanze bikiri byinshi ugereranyije n’ibyo rwoherezayo.
Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko ikinyuranyo mu byo igihugu cyohereza n’ibyo gitumiza mu mahanga, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka cyageraga kuri miliyoni $352.3.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisitiri Hakuziyaremye yahererekanyije ububasha na Munyeshyaka Vincent yasimbuye muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, avuga ko agiye guharanira kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.
Ati “Icyo tuzashaka cyane ni ugufatanya n’abafatanyabikorwa bo hanze, baba abashoramari b’abanyamahanga, kugira ngo bafashe inganda zacu gushobora gukora ibintu bifite ubuziranenge dushobora kohereza mu mahanga.”
Ikindi yahize ni ukureba inganda u Rwanda rushobora kugira umwihariko, bitewe n’ubunararibonye zifite mu byo zikora.
Yashimangiye ko agiye kuganira n’abanyenganda n’izindi nzego kugira ngo yumve uko hanavugururwa zimwe muri politiki z’ubucuruzi zisanzwe.
Uretse kurangamira isoko mpuzamahanga, minisitiri mushya yavuze ko uwo asimbuye amusigiye n’umukoro ku bibazo by’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, by’umwihariko ku musaruro w’abaturage.
Ati “Ikintu tugomba kwibandaho cyane ni ukubonera amasoko abaturage, ibyo ni ibintu tuzaganiraho nko mu bintu by’ubuhinzi na Minisiteri y’Ubuhinzi.”
Munyeshyaka we yavuze ko u Rwanda rumaze kubona ko inganda zirimo kuzamuka neza, ariko ngo ntabwo byari byagera aho igihugu cyifuza.
Ati “Muri 2014 ikinyuranyo cy’ibitumizwa hanze n’ibyoherezwayo cyanganaga na miliyari 2.4 z’Amadolari, biramanuka muri 2017 byari bimaze kugera kuri miliyari 1.2, ikinyuranyo cyari kimaze kugabanukaho 50 %.”
Yavuze ko yakoresheje neza igihe amaze muri iyi minisiteri, ariko ngo kugabanya icyuho kiri hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga ni ikintu gisaba igihe.
Minisitiri Hakuziraremye afite ubunararibonye mu bucuruzi kuko yabyize mu ishuri rya Thunderbird muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aniga mu ishuri ry’ubucuruzi rya Solvay mu Bubiligi.
Yakoze imirimo ikomeye mu by’ubucuruzi; asanzwe ari umuyobozi ukomeye mu kigo Global Banking gikorera i Londres mu Bwongereza.
Yari na Visi Perezida w’ikigo gishinzwe gukurikirana imikorere y’ibigo by’imari, muri ING Bank i Londres kandi mbere yaho, yabaye umugenzuzi mukuru muri BNP Paribas i Paris, anaba umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles.
Mu 2012, yanagizwe Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.