Imirwano mu gace ka Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye ku wa Kane w’icyumweru gishize hagati y’inyeshyamba za RED-Tabara n’undi mutwe w’inyeshyamba utazwi ucyekwa kuba ari Imbonerakure z’u Burundi cyangwa abasirikare babwo. Mu gihe igisirikare cy’u Burundi gihakana ko atari cyo, umwe yafatiweyo.
Mu gihe imirwano ikomeje kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ugushyingo 2018, ndetse ikaba ikomeje koreka ubuzima bw’abatari bake mu gace ka Kiryama, Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, igisirikare cy’u Burundi gihakana kuyigiramo uruhare mu gihe hari abavuga ko aricyo cyavogereye igihugu cya Congo.
Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe na VOA, ko hari igihiriri cy’abantu bafite imbunda ndetse banambaye gisirikare n’abandi bari bambaye gisivile baturutse i Burundi bagana muri Congo mu gace ka Uvira, abo bantu ngo bakaba baravugaga Ikirundi.
SOS/Burundi itangaza ko umwe mu basirikare b’u Burundi yafatiwe muri Uvira, afite imbunda ya Kalashnikov, magazine eshatu z’amasasu ndetse na gerenade ebyiri. Yafashwe ku cyumweru tariki ya kane, afatwa n’igisirikare cya Congo (FARDC).
Uyu musirikare w’u Burundi wafashwe mpiri ubwo yari yabuze imbaraga zo gukomeza urugendo hamwe na bagenzi be, yagize ati “nari kumwe n’abandi bari muri operasiyo mu mirwano, abaturage bo muri aka gace nibo bamfashije”.
Uyu musirikare ngo wabuze imbaraga agasigara inyuma kugera aho abaturage bamufasha basanze yenda gushiramo umwuka, ngo yari kumwe na bagenzi be baturutse i Burundi bagiye muri Congo guhanga n’inyeshyamba zikomoka i Burundi zikaba ziri mu mashyamba ya Congo.
FARDC itangaza ko uwo musirikare yajyanwe mu kigo cy’i Kabunambo, aho yajyanwe guhatwa ibibazo, ndetse ko igisirikare cy’u Burundi cyavogereye ubutaka bwa Congo, bityo ngo kikaba gisabwa kubuvaho vuba mu gihe Congo yitegura amatora y’umukuru w’igihugu.