Nyuma y’umwaka n’amezi arindwi Masudi Djuma aririmbiwe indirimbo z’intsinzi kuri Stade ya Kigali ubwo yaheshaga Rayon Sports igikombe cya shampiyona, ubu yaririmbiwe izo kwihanganishwa kuko AS Kigali atoza yatsinzwe na Rayon Sports 1-0 cy’umunya-Ghana, Michael Sarpong.
Ku ya 17 Gicurasi 2017, Masudi Djuma yanditse amateka akomeye ubwo yaheshaga Rayon Sports igikombe cya Shampiyona. Intsinzi y’ibitego 2-1 Rayon Sports yakuye imbere ya Mukura VS yatumye izina ashimangira izina rya Comando maze aririmbirwa n’abafana bati ‘Masudi Wacu!!!’.
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018 uyu mutoza ukomoka mu Burundi yagarutse kuri iyi stade ashaka kubabaza ba bafana yashimishije kuko ubu ari umutoza wa AS Kigali yahanganaga na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League.
Ikipe ya Rayon Sports yakinaga idafite bamwe mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga nka Donkor Prosper Kuka na Bimenyimana Bonfils Caleb bahanwe na FERWAFA kubera amakarita babonye mu mikino ishize.
Byatumye umutoza Roberto Oliviera Goncalves (Robertinho) agirira icyizere mu Mugisha Gilbert wakinaga umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino na Yannick Mukunzi wari usanzwe winjira mu kibuga asimbuye.
Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi ariko ihangana rikomeye ryagaragaraga hagati mu kibuga aho Ally Niyonzima na Nsabimana Eric Zidane bahanganaga na Yannick Mukunzi na Fabrice Mugheni.
Iri shyaka ryo gushaka intsinzi ya mbere muri uyu mwaka ku ruhande rwa AS Kigali ryatumye itangirana amakosa menshi mu gice cya mbere nk’iryo Ally Niyonzima yakoreye Fabrice Mugheni bituma akuka urutugu anajyanwa kwa muganga ku munota wa 17.
Igice cya mbere cyaranzwe no guhusha ibitego byari byabazwe birimo amashoti yo hanze y’urubuga rw’amahina yatewe na Mugisha Gilbert na Rutanga Eric ariko umunyezamu Bate Shamiru ahagarara neza atabara ikipe ye.
Mu gice cya kabiri AS Kigali yagaragazaga inyota yo gushaka igitego byihuse isatira. Ku munota wa 47 Rayon Sports yayitunguye ikora ‘contre attaque’ yayobowe na Yannick Mukunzi aha umupira Manishimwe Djabel wacenze ba myugaruro babiri ba AS Kigali atera ishoti rikomeye mu izamu umupira ufata igiti cy’izamu ugarutse mu rubuga rw’amahina uhura na Michael Sarpong bita Balloteri ahita afungura amazamu.
Masudi Djuma yahise asimbuza abakinnyi babiri; Nsabimana Eric Zidane asimbuzwa Ishimwe Kevin usatira aciye ku ruhande rw’ibumoso ku munota wa 52 naho Muhozi Freddy afata umwanya wa Ndayisenga Fuadi ku munota wa 64.
Izi mpinduka nta kinini zafashije ikipe ya Masudi kuko nta gitego cyo kwishyura yabonye mu minota yakurikiye ho ahubwo yakomeje gukora amakosa menshi yaviriyemo abakinnyi bayo batanu guhabwa amakarita y’umuhondo aribo Ally Niyonzima, Ntamuhanga Tumaine Tity, Ininahazwe Fabrice Messi, Ishimwe Kevin na Mossi Rurangwa.
Ku munota wa 88 abakinnyi batatu ba Rayon Sports; Manishimwe Djabel, Yannick Mukunzi na Gilbert Mugisha bahererekanyije umupira neza, bawuha Sarpong wirukankaga agana izamu ariko akururwa imyenda na Rurangwa Mossi ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo biba ikarita itukura.
Nyuma y’iminota ibiri gusa Ishimwe Kevin wagiye mu kibuga asimbuye yakoreye amakosa abiri Rutanga Eric na Niyonzima Olivier Sefu mu maso y’umusifuzi nawe ahabwa ikarita y’umutuku, byatumye umukino urangira AS Kigali ifite abakinnyi icyenda mu kibuga.
AS Kigali yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota ane naho Rayon Sports ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 15 inganya na APR FC ya kabiri amanota, ikipe zizacakirana kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 ku munsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda.