Mu gihe habura iminsi ibiri ngo amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) iremeza ko itarabona imashini zihagije zizifashishwa mu gutora ngo hafungurwe ibiro byose biteganyijwe kuzatorerwamo mu murwa mukuru Kinshasa. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba basanga ubu ari uburyo bushya bwo kuzabuza abaturage gutora.
Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye bumwe mu bubiko bwa komisiyo y’amatora I Kinshasa hagati muri uku kwezi, ikangiza imashini zigera ku 8,000 zo gutoreraho, CENI yavuze ko mu mashini zigera mu 10,300 hari hasigaye 2,300. Uyu munsi iravuga ko yabashije kwegeranya imashini 9,000 gusa nyuma yo gukusanya zimwe mu mashini zari muri Haut-Katanga.
Nk’uko ariko iyi komisiyo yabitangaje, ngo imashini zihari ziracyari nkeya ku biro 7,939 byateganyijwe muri Kinshasa. Kubw’ibi, yafashe icyemezo cyo kugabanya uwo mubare w’ibiro hafi 14%. Bivuze ko ibiro byibuze 1,092 byafunzwe.
Umuvugizi wa CENI, Jean-Pierre Kalamba arizeza ko ibi nta kibazo bizatera, aho yatanze urugero rwuko nk’aho hakabaye ibiro 10 by’amatora mu ishuri rizatorerwamo, hazaba hari ibiro 9, noneho aho kugirango muri buri biro hatorere abantu 600, hazatorere 700. CENI ikagira iti: “Abo bose bazaba bari ku murongo bategereje bazabasha gutora.”
Iyi nkuru dukesha RFI irakomeza ivuga ko kuba kuri buri biro haziyongeraho abantu 100 bategereje gutora bizateza umurongo ukabije kandi bikaba bishobora kuzatuma abatora bamwe bacika integer bakisubirira mu ngo zabo.
Ikindi kibazo kiri kwibazwa n’ukumenya ukuntu abatora bose bazamenya aho bazajya gutorera nyuma y’izi mpinduka zije zikererewe. Ni mu gihe bivuze ko niba haziyongera abatora 100 bakagera kuri 700 bakabaye 600, bizaba ngombwa ko n’urutonde rw’abatora ruzongera gusohorwa bushya.