Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane agamije ubufatanye n’iterambere hagati y’ibihugu byombi.
Ayo masezerano ane yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mutarama, arimo ajyanye no gushyiraho Komisiyo imwe ihuriweho, ubufatanye mu by’ububanyi n’amahanga, ubukerarugendo n’iby’ingendo zo mu kirere.
Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwa Nguema rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi usanzwe uhagaze neza.
Yavuze ko baganiriye na mugenzi we ibibazo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ibihugu byombi, byaba ibibazo by’akarere n’ibyo hirya no hino ku Isi.
Yavuze ko amasezerano yasinywe agamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi, aboneraho gusaba abacuruzi n’abaturage ba Guinée Equatoriale gusura u Rwanda no kubyaza umusaruro amahirwe ahari.
Yagize ati “Nk’uko mubizi, u Rwanda rutanga viza ku banyamahanga bakihagera, twizeye ko abakerarugendo n’abacuruzi bo muri Guinée Equatoriale bazafatirana aya mahirwe bakadusura igihe cyose babyifuje.”
Kagame yashimye uruhare icyo gihugu cyagize mu gushyigikira amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe no kuba ari kimwe mu bya mbere byasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika n’ayoroshya urujya n’uruza rw’abantu.
Ati “Twiyemeje gukorera hamwe mu guteza imbere intego nyamukuru z’umugabane wacu. Ndifuza no kubashimira ku nkunga Guinee yatanze mu gihe cyo kuvugurura Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yashimye ubushobozi Perezida Kagame yerekanye nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Yagarutse ku iterambere yabonye mu Rwanda, avuga ko ari igikwiriye gutera ishema abanyafurika, kigatera isoni abanyaburayi.
Ati “Ndamushimira kubwo kuba icyitegererezo muri iki gihugu by’umwihariko iterambere ry’umujyi wa Kigali. Ni ikintu kiduteye ishema twese abanyafurika kandi dukwiriye kwigiraho kuko ibi bitera isoni bimwe mu bihugu by’i Burayi bafata uyu mugabane nk’udafite icyo wageraho.”
“Ibibazo dukunze kubona muri Afurika buturuka ku batifuriza Afurika iterambere. Tugomba kwihagararaho tugateza imbere ibihugu byacu, tugakora tukarwanya ubukene n’inzara.”
Yagarutse ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi, avuga ko akwiriye kuba umusingi w’ubufatanye bugamije impinduka aho guhora bategereje inkunga z’abatifuriza ibyiza Afurika.
Ati “Ndagira inama abaminisitiri bacu, ko batagomba kugarukira mu gusinya amasezerano gusa, nkeka ko dukwiye kwagura ubufatanye mu kurushaho gukemura ibibazo duhuriyeho bisubiza inyuma iterambere. Aho gutegereza abadukolonije tugomba nk’abayobozi kugaragaza ubushobozi bwacu ko twigenga.”
Perezida Nguema yashimye kuba u Rwanda rwaratorewe kuyobora Umuryango w’Ibuhugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa igihugu cye kirimo, ashimangira ko ubufatanye abanyafurika berekanya bashyigikira u Rwanda bugaragaz ako nta kidashoboka babyiyemeje.
Nguema abaye Perezida wa mbere usuye u Rwanda kuva umwaka wa 2019 watangira.
Uyu muyobozi uyobora igihugu gifite ubuso bujya kungana n’ubw’u Rwanda (28,050 km2) yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2016 yitabiriye inama ya AU.
Mbere yaho yari yaje mu Rwanda mu 2014 mu ruzinduko rw’akazi rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’imikoranire.
Icyo gihe ibihugu byiyemeje gufatanya mu nzego z’imiyoborere myiza, gutwara abantu n’ibicuruzwa hagati yabyo hakoreshejwe indege, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu byombi no koroshya ubukerarugendo.
Aya masezerano yagarukaga kandi ku bufatanye bugamije kubaka inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bakungurana ubumenyi mu ikoranabuhanga, mu buvuzi, mu gucunga umutekano no kurwanya abanzi ba buri gihugu, mu kongera ingufu z’amashanyarazi no kubaka amacumbi.
Rebero Jeremy
Agafuni kabagara ubushuti ni akarenge. Ntawanga umusura cyane cyane iyo ari umuvandimwe. Uyu muperezida afite byinshi tutakwifuza gukurikiza nko kubaamaze imyaka yibwirako ariwe wenyine ushoboye gutegeka igihugu! Abaturage bamuhunga bamaze gukwira isi. Nta rwinyagamburiro ruharangwa. Ndetse afite gahunda yo kuzaraga igihugu umuhungu we w’imfura. Bombi ariko bizwiko bari mubasahuye igihugu kurusha abanda. Uretse no kwirirwa mu ndege asura Uburayi. Muri make ni urugero rubi abanyafurika bakwiye kudakurikiza. Azasiga inkuru mbi yuko abaturage batishimye. naho gutsura umubano no kugira ubushuti ntako bias!