Nyuma y’igihe itangazamakuru ryegamiye kuri leta muri Uganda ritangaza inkuru zishimagiza abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ubu ryatangije icengezamatwara rishya rigamije guharabika Abanyarwanda ko babayeho mu buzima bugoye.
Muri Werurwe 2019, ibinyamakuru bikomeye muri Uganda birimo New Vision, NTV na The East African byasabwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI n’Umutwe wa RNC gutangaza inkuru zigaragaza neza Rujugiro Ayabatwa Tribert.
Leta ya Uganda yabyifashishije mu kugaragaza ko Rujugiro ari umuntu w’ingirakamaro mu gihe u Rwanda rudahwema kugaragaza ko uyu mushoramari atera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.
Guverinoma ya Uganda yashyize imbaraga nyinshi mu kunyuza icengezamatwara ryayo mu itangazamakuru, igamije kugoreka ukuri kw’icyahungabanyije umubano wayo n’u Rwanda.
Virunga Post dukesha inkuru yanditse ko Daily Monitor, na yo iri mu binyamakuru bitiza umurindi icengezamatwara rya Museveni, yatangiye kwibanda ku nkuru zivuga ku Rwanda.
Urugero rwa bugufi ni inkuru yo ku wa 10 Mata 2019, yasohotse muri Daily Monitor ivuga ko “Abanyarwanda barindwi barashaka ubuhungiro muri Uganda.’’
Inkuru ya Virunga Post ivuga ko ibyanditswe bigamije kugaragaza ko ‘u Rwanda ruri kuba ahantu hagoye ho kuba’ nyuma y’ifungwa ry’imipaka ya Uganda.
Umwanditsi agaragaza ko urwego rw’ikinyamakuru nka Daily Monitor kidakwiye gutangaza inkuru nk’iyo, idafitiwe gihamya.
Abanyarwanda barindwi bashinjwa gushaka ubuhungiro muri Uganda barimo Uwayisenga Sudi, umugore we Mukeshimana Eugenia n’abana babo batatu, Enock Kwizera na Nkurikiyimana Sumayili.
Muri iyo nkuru, Daily Monitor yavugishije Umuyobozi w’Ishami rya Croix Rouge i Kabale, Ayebazibwe Christine, wayibwiye ko Abanyarwanda bageze ku biro byayo ku wa 3 Mata 2019, bavuga ko “bahunze imibereho ikomeye mu Rwanda.’’
Ayebazibwe ngo yongeyeho ko yavuganye n’abayobozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ‘batanze uburyo bwo gutwara abashakaga ubuhungiro berekeza mu Nkambi ya Nakivale’.
Abashinzwe kugenzura inyandiko z’abinjira n’abasohoka mu gihugu, bagaragaza ko abo Banyarwanda babaga muri Uganda.
Inyandiko zo ku mupaka w’u Rwanda zigaragaza ko Sudi Uwayisenga yagiye muri Uganda byemewe n’amategeko ku wa 12 Mutarama 2018; umugore we Mukeshimana n’abana babo bahamusanga ku wa 25 Nyakanga 2018. Nkurikiyimana we yagiye muri Uganda ku wa 28 Ukuboza 2018.
Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko Daily Monitor mu kwandika inkuru yayo yabonye ayo makuru ndetse n’ibyangombwa byabo bigaragaza ko binjiye mu gihugu bizwi.
Bavuga ko ibyatangajwe binyuranyije n’ibivugwa mu nkuru ko binjiye muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe.
Monitor inakomeza gukwirakwiza ibihuha ko u Rwanda rwafunze imipaka yarwo mu gihe umupaka wa Gatuna ufunzwe by’igihe gito ku makamyo manini naho uwa Kagitumba, Mirama Hills yo ifunguye.
Yakomeje avuga ko iyo nkuru yari ifite intego yo kugaragaza ko ifungwa ry’imipaka ngo ryahombeje u Rwanda n’Abanyarwanda kurusha abandi bose.
U Rwanda ntirwahwemye kugaragariza Uganda ibihamya bifatika ku iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda batemberera muri iki gihugu bigizwemo uruhare na CMI.
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yandikiye abayobozi b’iki gihugu inshuro nyinshi, yamagana ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda.
Kuva mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda benshi batawe muri yombi, bafungirwa ahantu hatazwi ariko nta n’umwe wigeze agezwa mu butabera ngo akurikiranwe.
Abasesenguzi bongeraho ko ubundi buryo Uganda iri gukoresha mu kuzambya umubano wayo n’u Rwanda ari ugutera ingabo mu bitugu imitwe ya RNC na FDLR, igizwe n’abatifuriza ineza igihugu cyabibarutse.
Benshi muri bo bavuga ko Uganda ikomeje gukoresha icengezamatwara rigamije guhisha ukuri.
Umwe yavuze ko “Mwitege ko bazahimba inkuru nyinshi zivuga ku mubabaro Abanyarwanda bafite.’’
Uganda bivugwa ko yakiriye impunzi z’Abanyarwanda, irakemangwa na raporo mpuzamahanga ku buryo ikemura ibibazo byazo.
Raporo ya UNHCR yatangajwe ku wa 30 Ugushyingo 2018 igaragaza ko Guverinoma ya Uganda ibinyujije mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, yakoresheje uburyo bwa magendu muri gahunda z’impunzi.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatanze imibare y’impunzi zitari mu nkambi ishaka guhabwa amafaranga y’inyongera ava muri Loni.
Umwanditsi w’inkuru ya Virunga Post yavuze ko ibitangarizwa muri Uganda bigamije gutanga imibare mihimbano y’impunzi z’Abanyarwanda, no guharabika u Rwanda ko abarutuye bari guhunga.
Inkuru ye ivuga ko Abanyarwanda barindwi batanzweho urugero bategetswe kuvuga nabi u Rwanda bashimangira ko ‘nta byo kurya bihagije rufite’ cyangwa bagafungwa n’abashinzwe umutekano muri Uganda nkuko babigize akamenyero.
Nyuma yo gutegekwa kuvuga ko ari impunzi, bajyanywe i Nakivale, hagamijwe kongera umubare shusho w’impunzi ziri mu nkambi za Uganda.
Abasesenguzi bashimangira ko The Monitor yo yishimiye kwandika inkuru ku Rwanda, itanabanje kugenzura ishingiro ry’ibiyikubiyemo.
yewe
yewe nubwo abanyarwanda twahahiragayo sha na uganda ifite abaturage benshi babayeho mubuzima bugoye nawe nabonye iyo zakiboga umuntu ufite umuryango akararana nabana mukumba kamww kndi mukazu kibyatsi benshi babayeho nabi