Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ushinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yatangaje impinduka kuri Rwanda Day yagombaga kubera i Bonn mu Budage kuwa 24 Kanama 2019.
Ambasaderi Nduhungirehe Olivier yamenyesheje Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko iyo Rwanda Day yasubitswe “kubera impamvu zitunguranye”.
Itangazo rya MINAFFET ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kanama 2019 riravuga ko “itariki (Rwanda Day) yimuriweho izamenyeshwa mu minsi iri imbere.”
Rwanda Day ni igikorwa ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu mahanga.
Mu gusobanura umusaruro wayo, Ambasaderi Nduhungirehe aherutse kubwira Itangazamakuru ati, “Hari Abanyarwanda benshi bagiye baza muri Rwanda Day batazaga mu Rwanda ariko nyuma bakaza mu Rwanda, hari abagiye babaza ibibazo byabo Perezida wa Repubulika kandi bakabona ibisubizo abatabibonye bakabyandika kandi bakabishakira igisubizo.”
Akomeza kandi avuga ati “Rwanda Day zizaza mu minsi iri imbere zizagira akamaro kuko hari Abanyarwanda bahora bifuza gutaha, si ugutaha nyirizina ahubwo ni uko bafite igihugu bashobora gutahamo igihe cyose bifuza kandi bagasubira mu bihugu babamo mu gihe banabifitemo imirimo bakora.”