Hari tariki ya 7 Kamena 2018, ubwo Perezida w’u Burundi yatunguraga imbaga akavuga ko atazongera kwiyamamaza mu matora y’ubutaha y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi kandi hari hamaze guhindurwa Itegeko Nshinga ryemerera Nkurunziza kongera kwiyamamaza.
Mu gihe kitageze ku mwaka ngo amatora abe muri icyo gihugu, Petero Nkurunziza n’ishyaka rye CNDD-FDD ntabwo baragaragaza umurongo bazagenderaho mu matora azaba mu mwaka wa 2020. Ariko mu gihe Nkurunziza ashishikajwe no gucamo ibice amashyaka amurwanya, n’ishyaka rye rya CNDD FDD ishyamba si ryeru. Muri iki gihe, Nkurunziza yigize kagarara mu kuganira n’abamurwanya cyangwa se kwemera uruhare rw’amahanga mu kugarura amahoro n’ituze mu Burundi ahubwo bikaba bigaragara ko akavuyo kazakomeza mu Burundi.
Muri iki gihe ishyaka riri ku butegetsi rya Nkurunziza rigaragaza ko ridashobora gukemura ibibazo ryifitemo kuko abarwanashyaka baryo bazwi nk’abagumyamabanga bo hejuru barwanira kwiyamamariza gusimbura Nkurunziza. Niba abagumyamabanga bose baharanira inyungu za CNDD FDD mu gihe kirambye, bagomba kumenya ko impinduka igomba guturuka imbere mu ishyaka ryabo.
Kugirango Nkurunziza ahunge ibyemezo biba byafatiwe igihugu cye biturutse ku miryango yo mu karere, yahinduye isura ya politiki mu gihugu cye aho bafunze abasirikari bakuru bahoze mu ngabo za mbere zizwi nka Ex FAB mu rwego rwo gushimisha abagumyamabanga ba CNDD FDD kugirango Leta ye itabazwa ibyo guhohotera abaturage.
Mu baturage bo hasi, CNDD-FDD ikwirakwiza ko Nkurunziza ari umuntu woherejwe n’Imana kugirango abageze mu gihugu cy’isezerano kuko bamufata nka Perezida woherejwe n’Imana. Nkurunziza yitwaza ukwemera nubwo abenshi muri CNDD FDD bamubwiza ukuri cyangwa se bamwe mu bayobozi bavuka mu kibaya cya Imbo mu ntara ya Cibitoke bamubwira kuko we avuka muri Ngozi.
Igihe cyose baba bashaka kugaragaza ko ibibazo bitazaturuka kuri CNDD FDD cyangwa ku imbonerakure, igihe cyose hazaba ikibazo cya politiki ariko ikigaragara ntabwo CNDD FDD irabona uzasimbura Petero Nkurunziza.
Umuryango Mpuzamahanga nawo ubona ko u Burundi budatekanye, kuko bigaragara ko nta mahoro arambye bufite. Icyo u Burundi buraje ishinga ni ugukora imyigaragambyo itegetswe kuri buri muturage mu kwamagana igihugu cyangwa umuryango uvuga kuri politiki y’iki gihugu.
Gusa ikigaragara ntabwo umuntu yamenya igitenganyijwe mu matora ya 2020 bitewe nuko bimeze muri iki gihugu aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bicwa ku rwego rwo hejuru kandi imbonerakure zigakora ibyo zishaka n’ingabo zikaba zaracitsemo ibice. Kugirango amahoro arambye agerweho ni uko impande zose zashikirana zikaganira. Ariko CNDD FDD ibi byose barabizi ariko biringiye ko imbaraga zabo ari imbonerakure nkuko MRND yiringiye Interahamwe.
Imbere mu ishyaka rya CNDD FDD ntabwo ari shyashya. Aho rishinjwa ruswa, gutegekesha igitugu, gusuzugura andi mashyaka aho imbonerakure zirusha amategeko inzego z’umutekano. Imbere muri CNDD FDD harimo intamabara yo guhitamo uzasimbura Nkurunziza. Amakuru amwe avugako Nkurunziza ashaka Nyabyenda wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD ariko akabibangikanya no gushyira imbere abavuka Gitega barimo Evariste Ndayishimiye na Evariste Butore kuko bari hafi n’umugore we.
Birazwi ko Pascal Nyabyenda nubwo akunzwe na Nkurunzia atazwi mu ngabo ndetse nabavuka mu kibaya cya Imbo batamushyigikira. Ikindi gisubizo Nkurunziza asabwa gushyiraho umuntu ukomeye mu ngabo zo hejuru uzwi cyane kandi ufite amafaranga aho bivugwa ko yaba ari Guillaume Bunyoni.
Mu myaka mike ishize, Nkurunzia yubatse akazu aho bamwe mu kagize nta bunararibonye bafite aha twavuga bene Nyamitwe aribo Willy Nyamitwe na Alain Nyamitwe ndetse nta n’imitungo bafite
Ibisigaye tubitege amaso!