Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision kuri uyu wa Gatandatu ushize cyongeye gutambutsa inkuru y’igihuha ndetse kiyishyira ku ipaji ibanza (frontpage), [ nkuko twabibagejejeho ] twibazaga ikibyihishe inyuma, none twamenye ko ibi byari mu rwego rwo guca intege ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubwumvikane yashyizweho umukono kuwa 21 Kanama hagati ya Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda, agamije kugabanya umwuka mubi uri mu mubano w’ibihugu byombi.
Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti: “Besigye na Kagame bahuriye muri Amerika” itagaragaza ifoto ,video cyangwa ikindi kimenyetso cyemeza ko iyo nama yabaye, usibye inkomoko y’amakuru y’icyuka kiraho. Iyi nkuru ntishingiye ku itangazo ryaba iryavuye mu biro bya Perezida w’u Rwanda cyangwa ngo iki kinyamakuru kigaragaze niba abanyamakuru bacyo baragerageje kuvugana n’umuyobozi mu Rwanda ngo abyemeze.
Ikindi gitangaje muri iyi nkuru, The New Vision ntivuga ahabereye guhura: niba ari muri hotel, cyangwa mu yindi nyubako y’Umuryango w’Abibumbye, cyangwa ahandi hantu hose abo bagabo bombi baba barahuriye. Umuntu asomye iyi nkuru ya The New Vision ngo ashobora kugirango abo bagabo bahuriye mu kirere nk’uko umwe mu basesenguzi I Kigali yavuze atebya.
Ikigaragara ngo iyi nkuru ari imwe mu nkuru nyinshi z’umuco umaze igihe wo guhimbira u Rwanda mu mugambi umaze igihe wo gutanga amakuru atari yo ku Rwanda wa Uganda.
The New Vison iti: “Uwahoze ari kandida perezida wa FDC, Dr Kiiza Besigye, yagize inama yihariye y’amasaha abiri muri New York kuwa Kabiri.” Cyakomeje kivuga ko iyi nama yabaye hari kuba inama ya 74 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Abasesenguzi mu by’itangazamakuru bakaba baribajije impamvu ikinyamakuru cya leta muri Uganda cyafata iyo nama ivugwa hagati y’umuturage wigenga w’Umugande na Perezida Kagame kikayishyira kuri page ibanza (ya yindi ikunze gushyirwaho inkuru zikurura abasomyi.)
Perezida Kagame yaba umukuru w’igihugu cyangwa ntabe we, kuki ikinyamakuru cyo muri Uganda cyahimba inkuru ku kubonana, mu gihe na Besigye nta cyaha yaba akoze nubwo yaba yarahuye na Perezida Kagame? Ibi ni ibyibazwa n’abasesenguzi.
Iki kinyamakuru kikaba gisa nk’icyashatse kugaragaza ko Besigye guhura na Perezida Kagame cyaba ari nk’icyaha.
The New Vision muri iyi nkuru yayo ikomoza ku Masezerano ya Luanda gishimangira ko uko guhura kwa Besigye na Kagame ivuga, binyuranyije n’ibivugwa muri ayo masezerano.
Ikigaragara ngo kikaba ari uko The New Vision ibinyujije muri iyi nkuru yayo y’impimbano ishinja umuyobozi w’u Rwanda kurenga ku Masezerano y’Ubwumvikane yashyizweho umukono.
Iyi nkuru yababaje abayobozi batandukanye mu Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe asubiza The New Vision abinyujije kuri twitter yagaragaje gutangazwa n’iyi nkuru agira ati: “Ubu nibwo bwoko bw’ikinyoma n’icengezamatwara ribi komisiyo ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubwumvikane ya Luanda hagati y’u Rwanda na Uganda yiyemeje guhagarika!”
Abandi ariko bagize icyo babivugaho basanga n’iyo Perezida Kagame aza guhura na Besigye byari kuba ikinyoma gikuriye ibindi kuri Kampala kubihindura ikirego gishinja u Rwanda! Ngo na Museveni ajya ahura na Besigye rimwe na rimwe iyo hari ibikorwa bahuriyemo nk’uko umusesenguzi abivuga.
Ni mu gihe Perezida Museveni n’abamwegereye bazwiho umuco wo kubonana, korohereza, kwakira no guha passports z’abadipolomate, amatike y’indege, kwitabwaho na leta n’ikindi cyose abayobozi bakuru ba RNC ya Kayumba Nyamwasa, umutwe urwanya u Rwanda.
Abayobozi ba RNC bagiye bafatwa amajwi batangiza intambara ku Rwanda bitari rimwe cyangwa kabiri mu biganiro banyuza ahantu hatandukanye nko kuri radio yabo ‘Itahuka’.
RNC niyo yari inyuma y’ibitero bya grenades byagiye bikorwa hirya no hino mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014, bikajyana ubuzima bw’abantu 17 ndetse bigakomeretsa abagera kuri 400. Abaterabwoba ba RNC bafashwe bahishuye ko uyu mutwe ari wo wari inyuma y’ibyo bitero ubwo baburanishwaga.
Naho Kiiza Besigye ku ruhande rwe, ni umuyobozi w’umutwe wa politiki uzwi kandi wemewe muri Uganda kandi udafite gahunda yo gufata ubutegetsi binyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko. FDC ntiyigeze yumvikana mu ruhame ihamagarira kwivumbagatanya hakoreshejwe intwaro cyangwa ngo ituritse amagrenade yice Abagande mu isoko n’ahategerwa bus.
Kuba Uganda igerageza guhimba ikinyoma kigamije gushyigikira ibikorwa byayo bishyigikira umutwe w’iterabwoba ihimba umubonano utarabaye, bigaragariza benshi Museveni n’abantu be bafite ibyo bishinja. Kuba umuyobozi wa Uganda arwanya u Rwanda abinyujije mu mashyirahamwe ye atandukanye arimo RNC ngo bigaragazwa n’ibimenyetso ntabwo bigaragazwa n’inkuru mu binyamakuru.
Na Museveni ubwe ubwo yagaragarizwaga ikimenyetso ko yahuye n’abayobozi ba RNC barimo Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana muri gashyantare, yarabyemeye arangije agerageza gutanga ibisobanuro avuga ko yahuye nabo by’impanuka.
Ngo inshuro Museveni amaze kwakira, no gutegura inama n’abayobozi b’umutwe wiyemeje kurwanya u Rwanda ngo ni nyinshi ku buryo zitajya mu nkuru imwe.
Ngo usibye uko kubonana by’impanuka, inama iheruka umuntu yavuga ni iyo mu Ukuboza umwaka ushize muri Kampala Serena, yari yateguwe na Philemon Mateke, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibibazo byo mu karere, ku mabwiriza ya Museveni, aho yari yasabwe guhuza ibikorwa bya RNC n’ibya FDLR, umutwe wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikintu cyaje gutungura ubutegetsi bwa Uganda ariko, n’itabwa muri yombi ry’abayobozi ba FDLR, La Forge Fils Bazeye na Theophile Abega, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana, hagati ya Uganda na Congo, bavuye i Kampala muri iyo nama. Aba bahishuye buri kimwe ku mugambi wa Uganda wo kurwanya u Rwanda.
Umwe mu basesenguzi mu bijyanye n’umutekano akaba avuga ko, ubutegetsi bwa Uganda burimo gushaka guca intege amasezerano y’ubwumvikane barangiza bakagira u Rwanda urwitwazo. Uyu ati: “Biragaragara ko Kampala ititeguye kubahiriza amasezerano umuyobozi wayo ubwe yasinye; none baratangaza inama y’impimbano, bakayitambutsa hanyuma bagasiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.”
Iyi nama itarigeze iba hagati ya Perezida Kagame na Besigye, yanatangajwe mu zindi mbuga ziterwa inkunga n’ubutasi bwa Uganda nka Glpost, Kampalapost n’izindi, aho buri rumwe rwagiraga andi mavuta rusiga inkuru ngo irusheho kuryoha ariko byose intego ari imwe nk’iya The New Vision.