• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Agakino kari inyuma y’inkuru y’impimbano yo guhura kwa Perezida Kagame na Kiiza Besigye

Agakino kari inyuma y’inkuru y’impimbano yo guhura kwa Perezida Kagame na Kiiza Besigye

Editorial 01 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision kuri uyu wa Gatandatu ushize cyongeye gutambutsa inkuru y’igihuha ndetse kiyishyira ku ipaji ibanza (frontpage),  [ nkuko twabibagejejeho ]  twibazaga ikibyihishe inyuma, none twamenye ko  ibi byari mu rwego rwo guca intege ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubwumvikane yashyizweho umukono kuwa 21 Kanama hagati ya Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda, agamije kugabanya umwuka mubi uri mu mubano w’ibihugu byombi.

Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti: “Besigye na Kagame bahuriye muri Amerika” itagaragaza ifoto ,video cyangwa ikindi kimenyetso cyemeza ko iyo nama yabaye, usibye inkomoko y’amakuru y’icyuka kiraho. Iyi nkuru ntishingiye ku itangazo ryaba iryavuye mu biro bya Perezida w’u Rwanda cyangwa ngo iki kinyamakuru kigaragaze niba abanyamakuru bacyo baragerageje kuvugana n’umuyobozi mu Rwanda ngo abyemeze.

Ikindi gitangaje muri iyi nkuru, The New Vision ntivuga ahabereye guhura: niba ari muri hotel, cyangwa mu yindi nyubako y’Umuryango w’Abibumbye, cyangwa ahandi hantu hose abo bagabo bombi baba barahuriye. Umuntu asomye iyi nkuru ya The New Vision ngo ashobora kugirango abo bagabo bahuriye mu kirere nk’uko umwe mu basesenguzi I Kigali yavuze atebya.

Ikigaragara ngo iyi nkuru ari imwe mu nkuru nyinshi z’umuco umaze igihe wo guhimbira u Rwanda mu mugambi umaze igihe wo gutanga amakuru atari yo ku Rwanda wa Uganda.

The New Vison iti: “Uwahoze ari kandida perezida wa FDC, Dr Kiiza Besigye, yagize inama yihariye y’amasaha abiri muri New York kuwa Kabiri.” Cyakomeje kivuga ko iyi nama yabaye hari kuba inama ya 74 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Abasesenguzi mu by’itangazamakuru bakaba baribajije impamvu ikinyamakuru cya leta muri Uganda cyafata iyo nama ivugwa hagati y’umuturage wigenga w’Umugande na Perezida Kagame kikayishyira kuri page ibanza (ya yindi ikunze gushyirwaho inkuru zikurura abasomyi.)

Perezida Kagame yaba umukuru w’igihugu cyangwa ntabe we, kuki ikinyamakuru cyo muri Uganda cyahimba inkuru ku kubonana, mu gihe na Besigye nta cyaha yaba akoze nubwo yaba yarahuye na Perezida Kagame? Ibi ni ibyibazwa n’abasesenguzi.

Iki kinyamakuru kikaba gisa nk’icyashatse kugaragaza ko Besigye guhura na Perezida Kagame cyaba ari nk’icyaha.

The New Vision muri iyi nkuru yayo ikomoza ku Masezerano ya Luanda gishimangira ko uko guhura kwa Besigye na Kagame ivuga, binyuranyije n’ibivugwa muri ayo masezerano.

Ikigaragara ngo kikaba ari uko The New Vision ibinyujije muri iyi nkuru yayo y’impimbano ishinja umuyobozi w’u Rwanda kurenga ku Masezerano y’Ubwumvikane yashyizweho umukono.

Iyi nkuru yababaje abayobozi batandukanye mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe asubiza The New Vision abinyujije kuri twitter yagaragaje gutangazwa n’iyi nkuru agira ati: “Ubu nibwo bwoko bw’ikinyoma n’icengezamatwara ribi komisiyo ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubwumvikane ya Luanda hagati y’u Rwanda na Uganda yiyemeje guhagarika!”

Abandi ariko bagize icyo babivugaho basanga n’iyo Perezida Kagame aza guhura na Besigye byari kuba ikinyoma gikuriye ibindi kuri Kampala kubihindura ikirego gishinja u Rwanda! Ngo na Museveni ajya ahura na Besigye rimwe na rimwe iyo hari ibikorwa bahuriyemo nk’uko umusesenguzi abivuga.

Ni mu gihe Perezida Museveni n’abamwegereye bazwiho umuco wo kubonana, korohereza, kwakira no guha passports z’abadipolomate, amatike y’indege, kwitabwaho na leta n’ikindi cyose abayobozi bakuru ba RNC ya Kayumba Nyamwasa, umutwe urwanya u Rwanda.

Abayobozi ba RNC bagiye bafatwa amajwi batangiza intambara ku Rwanda bitari rimwe cyangwa kabiri mu biganiro banyuza ahantu hatandukanye nko kuri radio yabo ‘Itahuka’.

RNC niyo yari inyuma y’ibitero bya grenades byagiye bikorwa hirya no hino mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014, bikajyana ubuzima bw’abantu 17 ndetse bigakomeretsa abagera kuri 400. Abaterabwoba ba RNC bafashwe bahishuye ko uyu mutwe ari wo wari inyuma y’ibyo bitero ubwo baburanishwaga.

Naho Kiiza Besigye ku ruhande rwe, ni umuyobozi w’umutwe wa politiki uzwi kandi wemewe muri Uganda kandi udafite gahunda yo gufata ubutegetsi binyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko. FDC ntiyigeze yumvikana mu ruhame ihamagarira kwivumbagatanya hakoreshejwe intwaro cyangwa ngo ituritse amagrenade yice Abagande mu isoko n’ahategerwa bus.

Kuba Uganda igerageza guhimba ikinyoma kigamije gushyigikira ibikorwa byayo bishyigikira umutwe w’iterabwoba ihimba umubonano utarabaye, bigaragariza benshi Museveni n’abantu be  bafite ibyo bishinja. Kuba umuyobozi wa Uganda arwanya u Rwanda abinyujije mu mashyirahamwe ye atandukanye arimo RNC ngo bigaragazwa n’ibimenyetso ntabwo bigaragazwa n’inkuru mu binyamakuru.

Na Museveni ubwe ubwo yagaragarizwaga ikimenyetso ko yahuye n’abayobozi ba RNC barimo Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana muri gashyantare, yarabyemeye arangije agerageza gutanga ibisobanuro avuga ko yahuye nabo by’impanuka.

Ngo inshuro Museveni amaze kwakira, no gutegura inama n’abayobozi b’umutwe wiyemeje kurwanya u Rwanda ngo ni nyinshi ku buryo zitajya mu nkuru imwe.

Ngo usibye uko kubonana by’impanuka, inama iheruka umuntu yavuga ni iyo mu Ukuboza umwaka ushize muri Kampala Serena, yari yateguwe na Philemon Mateke, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibibazo byo mu karere, ku mabwiriza ya Museveni, aho yari yasabwe guhuza ibikorwa bya RNC n’ibya FDLR, umutwe wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikintu cyaje gutungura ubutegetsi bwa Uganda ariko, n’itabwa muri yombi ry’abayobozi ba FDLR, La Forge Fils Bazeye na Theophile Abega, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana, hagati ya Uganda na Congo, bavuye i Kampala muri iyo nama. Aba bahishuye buri kimwe ku mugambi wa Uganda wo kurwanya u Rwanda.

Umwe mu basesenguzi mu bijyanye n’umutekano akaba avuga ko, ubutegetsi bwa Uganda burimo gushaka guca intege amasezerano y’ubwumvikane barangiza bakagira u Rwanda urwitwazo. Uyu ati: “Biragaragara ko Kampala ititeguye kubahiriza amasezerano umuyobozi wayo ubwe yasinye; none baratangaza inama y’impimbano, bakayitambutsa hanyuma bagasiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.”

Iyi nama itarigeze iba hagati ya Perezida Kagame na Besigye, yanatangajwe mu zindi mbuga ziterwa inkunga n’ubutasi bwa Uganda nka Glpost, Kampalapost n’izindi, aho buri rumwe rwagiraga andi mavuta rusiga inkuru ngo irusheho kuryoha ariko byose intego ari imwe nk’iya The New Vision.

2019-10-01
Editorial

IZINDI NKURU

Coup D’Etat : Nadine Claire KASINGE: Perezidante Mushya W’ishyaka Ishema Ry’u Rwanda

Coup D’Etat : Nadine Claire KASINGE: Perezidante Mushya W’ishyaka Ishema Ry’u Rwanda

Editorial 07 May 2018
Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Editorial 22 Jan 2025
Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Editorial 16 Oct 2020
Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Editorial 30 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.
Amakuru

Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.

Editorial 19 May 2021
HUYE : Abakristu ba ADEPR bakomeje kwibasirwa n’abagizi banabi, harakekwa FDLR
Mu Mahanga

HUYE : Abakristu ba ADEPR bakomeje kwibasirwa n’abagizi banabi, harakekwa FDLR

Editorial 03 Feb 2017
Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Editorial 02 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru