Ikiganiro cyakorewe muri Sena y’u Bufaransa kuri uyu wa Mbere cyahuje abashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyakoranywe ubwiru bukomeye ku buryo abazi neza u Rwanda bakumiriwe muri iyi nama mu buryo bwa burundu.
Kuri uyu wa Mbere nibwo muri Sena y’u Bufaransa habereye ibiganiro byiswe ko kigomba kugaruka ku “myaka 60 y’umutekano muke ukomeye mu Karere k’Ibiyaga bigari.” Ni ikiganiro cyari cyateguwe n’abantu bazwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo abantu bamwe bari bitezwe mu biganiro bitandukanyije nacyo.
Dr. Denis Mukwege yanze kwitabira iyi nama ku munota wa nyuma, avuga ko ibyo yifuzaga ko bivugirwa muri iyi nama bitashyizwe kuri gahunda, nyamara ari we wari watangije igitekerezo cyayo abinyujije muri Senateri Gérard Longuet.
Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Ubumenyi ku masomo yibanda ku bihugu bigitegekwa n’u Bufaransa (Académie des Sciences d’Outre-Mer), Pierre Gény, na we wateganyaga kuba mu bagombaga gutangiza iyi nama, yavuze ko atazayitabira kuko uwo bashyigikiye kandi basanzwe bakorana, Dr Denis Mukwege, atazayibonekamo.
Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bahishuye uburyo umugambi w’iki kiganiro ukimara kujya hanze, abagiteguye bakoze ibishoboka ku buryo ibiganiro byabo biguma hagati yabo, birinda ko hagira umuntu uzi neza u Rwanda ushobora no guhinyuza ibyo bavuga winjiramo.
Hari hafashwe ibyemezo ko nta muntu ufite camera winjira, abanyamakuru bakumirwa muri iki cyumba kuko byasabaga kubanza kwiyandikisha, kugeza ubwo na Alain Gauthier uyobora umuryango uharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bose bagezwa imbere y’ubutabera, yangiwe kwinjira muri ibi biganiro.
Mu bandi bitabiriye ibi biganiro harimo Judi Rever wanditse igitabo gipfobya uruhare rwa FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside, Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC ukomeje gukwirakwiza ibitekerezo by’ubushotoranyi ku Rwanda; Charles Onana upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Gérard Longuet wanabaye Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa ku bwa Nicolas Sarkozy n’abandi.
Kuva iyi nama yategurwa yamaganiwe kure, kugeza ubwo Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France, CRF), ndetse na Ibuka France, basabye Sena y’iki gihugu kwitandukanya n’iyo nama yari igamije guha urubuga abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amb. Ndagijimana yagaragaje uwo ari we
Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 9 Werurwe, umwe mu batanze ibiganiro ni Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu yavuye mu Rwanda atorokanye amafaranga yagombaga gukoreshwa mu kongera gufungura ambasade z’u Rwanda zari zafunzwe muri Jenoside n’ivanwaho rya Guverinoma ya Habyarimana.
Yagize ati “Ni operation Turquoise yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda. U Bufaransa bwonyine nicyo gihugu cyarokoye Abanyarwanda mu 1994 !”
Imvugo ye muri iki kiganiro ntitana n’ubundi n’amagambo asanzwe amuranga apfobya Jenoside. Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, bwahishuye ko Abafaransa bagize uruhare mu byaha bitandukanye birimo gukorana n’Interahamwe, kwica, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no guhisha ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gushaka guhisha imirambo y’ababaga bamaze kwicwa n’Interahamwe ariko we akavuga ko aribo bahagaritse Jenoside.
Uruhare rwa Ndagijimana mu gupfobya Jenoside
Ubushakashatsi bwa CNLG buheruka kugaragaza ko Perefegitura ya Cyangugu ifite abantu batandukanye bari mu nzego nkuru za Leta bahunze igihugu, bageze mu mahanga bamamara mu mvugo n’ibikorwa bihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi Ndagijimana Jean Marie Vianney yavukiye mu yahoze ari Komini Cyimbogo i Mururu, ubu ni mu Karere ka Rusizi. Afite impamyabushobozi ihanitse mu mategeko yakuye muri Kaminiza ya Luvanium i Kinshasa.
Kuva muri Mutarama 1986, Ndagijimana Jean Marie Vianney yagiriwe icyizere na Habyarimana, agirwa Ambasaderi w’u Rwanda i Addis-Abeba, ahagarariye u Rwanda muri Ethiopia na Sudani, anahagarariye u Rwanda muri OUA no muri CEA, ikigo cya Loni gishinzwe ibibazo by’ubukungu muri Afurika.
Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye mu 1990, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa akorera i Paris kugeza muri Mata 1994.
Nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, Ndagijimana yagarutse mu Rwanda, aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma yari iyobowe na Twagiramungu Faustin, umuturanyi we bakomokaga muri Perefegitura imwe ya Cyangugu.
Nyuma y’amezi atanu gusa (Nyakanga 1994 – Ugushyingo 1994), yahisemo guhunga, asubira mu Bufaransa.
Amaze guhunga, Ndagijimana yashinze, anayobora ishyirahamwe ryitwa “Ibuka bose” rikorera mu Bubiligi. Ubu ni umwe mu bamamaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri “double Genocide”.
Src: IGIHE