“Umutima w’umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera uRwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n’abambari be buri Munyarwanda ni intasi”
Aya ni amagambo ya benshi mu basesengura iby’imibanire y’u Rwanda na Uganda, mu kiganiro twagiranye muri izi mpera z’icyumweru, ubwo Uganda yari imaze kujugunya Abanyarwanda 6 ku mupaka wa Kagitumba, bari bamaze imyaka baborera mu nzu z’imbohe I Kampala, bazira gusa ko ari Abanyarwanda. Kuwa gatanu tariki 30 Ukwakira, abakozi ba CMI, rwa rwego rw’ubutasi muri Uganda, bagejeje abo Banyarwanda I Kagitumba, bisubirira muri Uganda, habe no kubashyikiriza uRwanda ku mugaragaro, ahubwo byabaye nko kujugunya ibishingwe mu ngarani. Uretse no kudaha agaciro ikiremwamuntu, ubu bunyamaswa burakomeza kugaragaza urwango abategetsi ba Uganda bafitiye uRwanda.
Hari n’abasanga ariko CMI yaragize isoni zo kubonana n’abayobozi bo mu Rwanda, kuko itari kubona ibisobanuro byo gufungira abantu ubusa no kubakorera iyicarubozo rigaragara ku mibiri y’izi nzirakarengane. Abarokotse Gen Abel Kandiho ni Steven Mugwaneza, Claude Mugwaneza,Olivier Bikino, Ronald Rutayisire, J.Claude Nkurikiyimana na François Ntamuturano, baje biyongera ku bandi bagize amahirwe yo kugaruka mu Rwanda ariko baramugarijwe mu magereza ya Uganda.
Abakurikiranira hafi ubu bushotoranyi bwa Uganda, bavuga ko iyo umuntu yiyiziho icyaha, umutima uhora umusimbuka, uwo abonye wese akamubonamo umwanzi. Nguko uko abategetsi ba Uganda bahora bikanga Abanyarwanda, bumva ko bagenzwa no kuvumbura ubugome CMI yo yibwira ko ari ibanga. Bibwira ko ibikorwa byo gushakira RNC abarwanyi, kubaha inyigisho no kubangisha uRwanda, bishyirwa hanze n’abaturage bigira muri Uganda ku mpamvu zitagize aho zihuriye n’ubutasi, nk’uko mu Rwanda hari Abagande bikorera ubucuruzi n’indi mirimo yemewe n’amategeko. Perezida Museveni na Gen Kandiho wa CMI, bahora bumva nta mutekano bafite cyane ko ibikorwa byabo bibi, bimenyekana bataranabitandira.
Uretse abashinjwa ubutasi by’akamama, hari n’Abanyarwanda bashishikarizwa kujya mu mitwe y’iterabwoba nka RNC,FDLR, ARC n’ibindi biryabarezi, babyanga CMI igahita ibica, abandi ikajugunya mu ibohero, abagize Imana bakarekurwa bakirimo akuka, batarigeze bagezwa imbere y’umucamanza ngo hagaragazwe icyaha bakurikiranyweho.
Aba bafunguwe babwiye itangazamakuru ko hari bagenzi babo benshi basigaye mu buroko hirya no hino mu mujyi wa Kampala, bakibaza impamvu ya miryango mpuzamahanga yirirwa iririmba uburenganzira bwa muntu nka Human Right Watch, nta n’umwe uramagana ubu bugome bwa Museveni na CMI ye.
Twibutse ko ibi bikorwa binyuranyije n’amasezerano ya Luanda, yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu by’ uRwanda, Uganda , RDC na Angola, aho Uganda yihanangirijwe ndetse inasabwa guhita irekura inzirakarengane z’Abanyarwanda ziri mu maboko ya Gen Kandiho n’abicanyi be.