Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 yitabaga urukiko mpuzamahanga rw’I La Haye mu Buholandi, Kabuga Felisiyani yavuze ijambo rimwe rukumbi , ryo kwemera ko umwirondoro yumvise ari uwe koko, maze yanga kugira icyo avuga ku byaha 7 yari amaze gusomerwa. Abamwunganira mu mategeko bavuze ko “umukiliya wabo” atemera icyaha, ariko ko adafite imbaraga zo gusubiza, ndetse umunsi wo kumenyesha Kabuga ibyaha aregwa ukaba waranzwe no kuruhuka bya hato na hato, ngo kuko yari ananiwe cyane.
Kabuga yitabye urukiko ari mu kagare k’abafite ubumuga, nabyo bikaba byaba ari amayeri yo kwerekana ko afite intege nkeya, kuko ubwo yafatwaga tariki 16 Gicurasi uyu mwaka yari mutaraga, yigenza ndetse avuga adasobwa.
Abasesengura imanza z’inshinjabyaha zo mu rwego nk’uru, bavuga ko ba ruharwa bakoresha amayeri menshi agamije gutinza urubanza.Abakurikiranye imiburanire ya ba Nyiramasuhuko Paulina, umuhungu we Shalom Ntahobari na bagenzi babo, bazi imyaka urubanza rwabo rwamaze, binubira gusa kuba ubushinjacyaha bwararebye mu gatabo bandikamo “amabanga” yabo.
Twese tuzi amananiza Léon Mugesera yazanye mu rubanza rwe na n’ubu rukaba rugikururana, arwana gusa no gukomeza kwitwa”umwere”. By’umwihariko Kabuga Felisiyani w’imyaka 87 y’amavuko arananaiza iburanisha gusa kugirango azapfe adahamijwe ibyaha bikomeye nka jenoside, mbese azagende ari”umutagatifu” imbere y’amategeko. Umushinjacyaha we yakomeje kwemeza ko iby’umunaniro wa Kabuga bitazabuza urubanza kuba, ngo kuko agomba kuryozwa ibyo yakoze akiri mu mwuka w’abazima.
Ntihatangajwe igihe urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi yarwo, gusa ngo haracyakenewe iminsi nibura 60 ngo ibimenyetso byose bishinja Kabuga bizabe byegeranyijwe. Tubibutse ko Kabuga aregwa ibyaha biremereye birimo uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorerewe Abatutsi. Kuva yafatwa ibyaha byose yabiteye utwatsi, ukibaza icyatumye yihisha imyaka isaga 26 niba yarumvaga ari umwere.
Ntibitangaje ariko kuko n n’abandi bajenosideri nka Théonetse Bagosora, Matayo Ngirumpatse n’ abandi ba Ruharwa babanje guhakana bivuye inyuma uruhare rwabo mu guhekura uRwanda, nyamara ntibyabujije ko urukiko mpuzamahanga rubahamya ibyaha, rugendeye ku bimenyetso simusiga. Na Kabuga rero yakwipfusha ubusa yagira, amaherezo ubutungane buzamukubita intahe mu gahanga, wa mugani w’abaturanyi!!