• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa

Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa

Editorial 12 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 yitabaga urukiko mpuzamahanga rw’I La Haye mu Buholandi, Kabuga Felisiyani yavuze ijambo rimwe rukumbi , ryo kwemera ko umwirondoro yumvise ari uwe koko, maze yanga kugira icyo avuga ku byaha 7 yari amaze gusomerwa. Abamwunganira mu mategeko bavuze ko “umukiliya wabo” atemera icyaha, ariko ko adafite imbaraga zo gusubiza, ndetse umunsi wo kumenyesha Kabuga ibyaha aregwa ukaba waranzwe no kuruhuka bya hato na hato, ngo kuko yari ananiwe cyane.

Kabuga yitabye urukiko ari mu kagare k’abafite ubumuga, nabyo bikaba byaba ari amayeri yo kwerekana ko afite intege nkeya, kuko ubwo yafatwaga tariki 16 Gicurasi uyu mwaka yari mutaraga, yigenza ndetse avuga adasobwa.
Abasesengura imanza z’inshinjabyaha zo mu rwego nk’uru, bavuga ko ba ruharwa bakoresha amayeri menshi agamije gutinza urubanza.Abakurikiranye imiburanire ya ba Nyiramasuhuko Paulina, umuhungu we Shalom Ntahobari na bagenzi babo, bazi imyaka urubanza rwabo rwamaze, binubira gusa kuba ubushinjacyaha bwararebye mu gatabo bandikamo “amabanga” yabo.

Twese tuzi amananiza Léon Mugesera yazanye mu rubanza rwe na n’ubu rukaba rugikururana, arwana gusa no gukomeza kwitwa”umwere”. By’umwihariko Kabuga Felisiyani w’imyaka 87 y’amavuko arananaiza iburanisha gusa kugirango azapfe adahamijwe ibyaha bikomeye nka jenoside, mbese azagende ari”umutagatifu” imbere y’amategeko. Umushinjacyaha we yakomeje kwemeza ko iby’umunaniro wa Kabuga bitazabuza urubanza kuba, ngo kuko agomba kuryozwa ibyo yakoze akiri mu mwuka w’abazima.

Ntihatangajwe igihe urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi yarwo, gusa ngo haracyakenewe iminsi nibura 60 ngo ibimenyetso byose bishinja Kabuga bizabe byegeranyijwe. Tubibutse ko Kabuga aregwa ibyaha biremereye birimo uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorerewe Abatutsi. Kuva yafatwa ibyaha byose yabiteye utwatsi, ukibaza icyatumye yihisha imyaka isaga 26 niba yarumvaga ari umwere.

Ntibitangaje ariko kuko n n’abandi bajenosideri nka Théonetse Bagosora, Matayo Ngirumpatse n’ abandi ba Ruharwa babanje guhakana bivuye inyuma uruhare rwabo mu guhekura uRwanda, nyamara ntibyabujije ko urukiko mpuzamahanga rubahamya ibyaha, rugendeye ku bimenyetso simusiga. Na Kabuga rero yakwipfusha ubusa yagira, amaherezo ubutungane buzamukubita intahe mu gahanga, wa mugani w’abaturanyi!!

2020-11-12
Editorial

IZINDI NKURU

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Editorial 11 Sep 2019
Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Editorial 25 Sep 2019
Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Editorial 08 Oct 2023
Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Editorial 20 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda
Mu Mahanga

Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda

Editorial 24 Nov 2016
Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi
POLITIKI

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Editorial 16 Nov 2017
Kuri Manda ya II P. Kagame yageze ku ntego zo guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi?
Mu Rwanda

Kuri Manda ya II P. Kagame yageze ku ntego zo guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi?

Editorial 01 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru