Si ubwa mbere abiyita”inzobere” za Loni basohora ibyegeranyo bifafaritse, bigambiriye gusa guharabika isura y’uRwanda, ariko inshuro zose babigerageje ayo mateshwa yafashe ubusa. Nyamara ntibajya bacika intege, kuko bahora bashakisha icyatuma ibihugu byo mu karere bishyamirana, kugirango abo ba Rusaruriramunduru bitwikire intambara maze bisahurire nk’uko bamaze imyaka n’imyaniko babikora.
Ubu noneho ikigezweho ni raporo y’izo “nzobere” za Loni ishinja ingabo z’uRwanda,RDF, kuba ziri mu bikorwa bya gisirikari muri Kivu y’Amajyarugu. Ibikubiye muri iyo raporo ngo ni ibyo babwiwe n’inyeshyamba za FDLR, wa mutwe w’iterabwoba ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Namwe nimwiyumvire abatangabuhamya “inzobere” za Loni zikesha amakuru yizewe! Abandi ngo izo nzobere zabajije ni abantu batavugwa amazina, nibura ngo uwashaka kumenya ukuri kw’ibiri mu cyegeranyo abe yababaza.
Nta gihe uRwanda rutabwiye isi yose ko nta musirikari warwo n’umwe uri muri Kongo, ariko ingumba z’amatwi zirashyashyana mu binyoma bidafite ishingiro. Ubwo ibihuha nk’ibi byakwirakwizwaga muri Mata umwaka ushize, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasobanuriye isi yose ko nta ngabo uRwanda rwohereje muri Kongo, ko ibikorwa byo guhashya imitwe yitwara gisirikari muri icyo gihugu bikorwa n’ingabo za Kongo ubwazo. Kuva Perezida Félix Tshisekedi yatorerwa kuyobora Kongo , ashimangira ko Leta ye yahagurukiye kurwanya imitwe y’inyeshyamba zagize icyo gihugu indiri yazo.
Nta na rimwe aratunga agatoki ingabo z’uRwanda, ngo avuge ko zaba ziri ku butaka bw’igihugu cye. Abasesenguzi rero basanga ibyo “inzobere’ za Loni zirimo ari nka wa wundi urusha nyina w’umwana imbabazi, ashaka kumurya.Ngabo ba Rusaruriramundunru tuvuga! Hari n’abasanga ariko ikigamijwe ari uguca intege ingabo za Kongo no kuzisuzugura, bagerageza kwerekana ko zitakwifasha ibikorwa by’indashyikirwa zimaze kugeraho, byo guhashya imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN, CNRD, RNC n’indi izo ngabo za Kongo zirirwa zicucumira mu mashyamba ya Kivu zombi.
Mu gihe cyashize Ingabo z’uRwanda zagiye muri Kongo ku bwumvikane n’iz’ icyo gihugu, mu cyiswe”Umoja Wetu, ibikorwa by’ubufatanye birangiye zitaha ku manywa y’ihangu, isi yose ibireba. Kuki rero ubu bwo byakorwa rwihishwa? Mu minsi ishize hari abiyita abanyapolitiki bakwije impuha zigamije guteranya uRwanda na Kongo, bavuga ko uRwanda kwigarurira tumwe mu turere tw’icyo gihugu.
Ibyo bipapirano bise”balkanization” babonye bidafashe, ubu bazanye ibindi nabyo bigamije guhembera umutekano mucye muri aka karere k’ibiyaga bigari. Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, ayo mateshwa mashya nayo azafata ubusa nk’ayayabanjirije. Birazwi ko hari abatishimiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Kongo-Kinshasa, kuko abazabihomberamo ba mbere ari abashaka guhungabanya umutekano w’uRwanda n’ababashyigikiye. Abo badashaka ikijya mbere, bamenye ko nta gihe ineza itazatsinda inabi.