Ku munsi w’ejo, urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Maj. (Rtd) Mudathiru Habib igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bijyanye n’iterabwoba. birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe n’ibindi byaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Ubushinjacyaha bwo bari bwasabiye Mudathiru igihano cyo gufungwa burundu; muri uru rubanza, Mudathiru yaregwagamo hamwe na bagenzi be 31 bashinjwaga kuba mu mitwe ya P5 wa Kayumba Nyamwasa na FLN ya Paul Rusesabagina.
Mu baburanishijwe kandi harimo n’irindi tsinda ry’abantu batandatu rifatwa nk’irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, umusirikare muri RDF, riregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.
Abasirikare batanu b’u Rwanda baregwa muri iyi dosiye ni Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat na Private Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare, wakurikiranwe adahari.
Rushingiye ku buryo Mudathiru yagiye yiregura, rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25, cyo kimwe n’abandi bareganwa hamwe barimo Pte Ruhinda Jean Bosco utarigeze agaragara imbere y’urukiko cyo kimwe na Pte. Muhire Dieudonné.
Uwitwa Nsanzimana Patrick we yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 cyo kimwe na Lubwama Suleiman, Umunya-Uganda wari mu baregwa. abandi baregwa 18 bakatiwe imyaka 15 mu gihe umwe yagizwe umwere ku byaha byose. Hari kandi batanu bakatiwe igifungo cy’imyaka umunani, babiri muri bo kubera impamvu nyoroshyacyaha igihano kigirwa imyaka itanu.
Muri iri tsinda harimo kandi Corporal Dusabimana Jean Bosco wakatiwe igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ku bwo kutamenyesha umugambi w’icyaha cy’ubugome no kwamburwa amapeti yose ya gisirikare.
Umumotari witwa Nzafashwanimana Richard wari mu baregwa we yakatiwe imyaka ine nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu gutorokesha abasirikare.