Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, mu cyiswe ikiganiro Kayumba Nyamwasa yagiranye n’umuzindaro w’ibinyoma bye, Serge Ndayizeye, kikanyura ku ngirwaradiyo Itahuka. Byari nko kwikirigita ugaseka, kuko Ndayizeye yabazaga ibibazo bisekeje, akabyisubiza Nyamwasa ataragira n’icyo abivugaho.
Ni umuntu umwe wibaza akanisubiza, kandi nta gitangaje kuko umwe yamize undi.
Kayumba Nyamwasa yiyemereye ko Abanyarwanda bananiwe kumva icyo RNC iharanira.
Mu magambo yuzuyemo ibisa nko gutera imbabazi, Kayumba Nyamwasa yavuze ko nyuma y’imyaka 11 uyu mutwe w’iterabwoba ushinzwe, ngo bagowe cyane no kubaka inzego zawo, ndetse n’abayoboke bakagenda biguru ntege kuko badasobanukiwe icyo RNC irwanira. Ibyo ngo byanatumye nyuma y’igihe kingana gutya, bafite abayoboke ngo babarirwa mu bihumbi 100 gusa, batanangana nibura na 1% by’Abanyarwanda bose. Aha yanavuze ko abo bahuriye muri ”opozisiyo” nabo ntacyo bafite cyo kuratira Abanyarwanda, ahubwo barangwa no gusenyana, aho buri wese yagombye kubanza kureba umugogo uri mu jisho rye.
Icyakora yiremye agatima avuga ko “ubu ntaho wagera ngo usange batazi RNC”, nk’aho kumenyekana bisobanuye ko buri gihe uba uzwi neza. FDLR, Interahamwe, NAZI yo kwa Hitler, n’abandi.., abo bose n’umwana ukivuka arabazi, ariko abazi nk’abagome kabuhariwe
RNC ngo bayifata nk’akarima ka Kayumba Nyamwasa.
Ibi si ubwa mbere bivuzwe kuri uyu mutwe w’iterabwoba, kuko hari n’abagiye bawuvamo kandi bari mu bawutangije. Twavuga nka Gerald Gahima na mwene nyina Theogene Rudasingwa, umugore wa Patrick Karegeya, n’abandi bagiye bipakurura RNC bashinja Kayumba Nyamwasa kuyigira ikimina ahahiramo ibyo kuzuza igifu cye. Mu rwenya rwe na Ndayizeye, Kayumba Nyamwasa yacitswe yiyemerera ko bizamutwara igihe ngo Abanyarwanda bafate RNC nk’umutwe wa politiki uharanira inyungu rusange, aho kuba akarima ke bwite n’inkomamashyi nka Serge Ndayizeye, Gervais Condo, Frank Ntwari n’abandi baheze mu buyobe.
Kayumba Nyamwasa arega Leta y’u Rwanda ubwicanyi, akirengagiza ubwo yakoreye abahoze ari abayoboke be.
Biratangaje kumva Nyamwasa yibanda ku rupfu rwa Patrick Karegeya ashinja u Rwanda atanabifitiye ibimenyetso, nyamara akaruca akarumira ku rupfu rwa Ben Rutabana bizwi ko ariwe wamwicishije, abifashijwemo n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri K. Museveni we n’abandi bagerageje gutunga agatoki ubujura bwa Nyamwasa, Ben Rutabana yarishwe, akurikira Abdu Nur Nsanzamahoro, Gabriel Kanyangusho, Seif Bamporiki, Casimir Nkurunziza, Petronille Mukarugwiza bitaga Mama Bonheur n’abandi bagitegereje ko umunsi wabo ugera.
Ubu bwicanyi Kayumba Nyamwasa yabupfuye n’abahoze ari inkoramutima ze, barimo Thabita Gwiza, JPaul Turayishimiye n’abandi bagiye gushinga ibiryabarezi byabo.
Kayumba Nyamwasa ntacyo ubwicanyi Paul Rusesabagina yakoreye Abanyarwanda bumubwiye.
Agaruka ku ifungwa rya Paul Rusebagina we yita ubushimusi, Kayumba Nyamwasa yamutagatifuje, avuga ko yari icyamamare mu bikorwa by’ubugiraneza, intwari y’akataraboneka, ko rero atagomba gufatwa ngo afungirwe mu Rwanda.
Aha yabaye nk’ushinga inkota mu bikomere by’abo umutwe w’iterabwoba, FLN ya Rusesabagina yishe, abandi ikabakomeretsa, ikabasahura, ikabagira ingwate.
Ibi birongera kwerekana uwo Kayumba Nyamwasa ariwe nyakuri, ko ari umugome nka ba Rusesabagina, bifuza kugera ku butegetsi bambukiye ku mirambo y’Abanyarwanda.
Kayumba Nyamwasa, mu buhumyi bwinshi ararwanya ingamba zo kwirinda Covid-19.
Muri icyo “kiganiro”, Kayumba Nyamwasa asanga umuti nyawo wa Covid-19 ari ukwikingiza. Nyamara RNC ye yumvikanye kenshi irwanya ko Abanyarwanda bakwikingiza ku bwinshi, ngo kuko Leta y’u Rwanda ibibahatira. Aravuga kwikingiza, byagera ku ngingo yo gushima Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu gushakisha inkingo, akaruca akarumira.
Uku kwivuguruza byerekana ubuhanga, no kutamenya bya nyabyo icyo abaturage bakeneye.
Kayumba Nyamwasa avuga ko ngo mu Rwanda hafatwa ingamba “zikarishye” kandi Covid-19 idahitana abantu benshi nk’uko bimeze aho atuye muri Afrika y’Epfo. Aha naho ni uguhuzagurika mu bitekerezo, kuko kuba nyine COVID-19 idahitana benshi mu Rwanda, byatewe n’izo ngamba yita ko zikakaye.
Ese ubundi arifuza ko habanza gupfa bangahe ngo habone gufatwa ingamba”zikakaye? Aha yari akwiye kumenya ko Abanyarwanda aribo bazi neza icyo izo ngamba zibafasha.
Iyo u Rwanda ruguze indege ngo zongerere ubushobozi Rwandair, RNC iba iya mbere mu kubirwanya, ivuga ko ari ugusesagura. Nyamara Leta yafata ingamba zo kugabanya ingendo za Rwandair mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, Nyamwasa na RNC ye, bakaba aba mbere mu gusakuza ngo Abanyarwanda bahejejwe mu bwigunge. Ntamunoza ukunda iki?
Mu bufana nk’abanyamupira, Kayumba Nyamwasa yogeje Uganda yohereje abasirikari muri Kongo, arwanya kuba u Rwanda rwaratabaye abicwa muri Santrafrika na Mozambike.
Hashize igihe gito Uganda yohereje abasirikari muri Kongo, aho byemezwa ko bagiye kurwanya umutwe wa ADF, n’ubwo hari andi makuru avuga ko bihishe indi migambi irimo gusahura no guteguirira inzira imitwe irwanya u Rwanda.
Aha Kayumba Nyamwasa yemeje ashize amanga ko Uganda yagombaga kohereza ingabo kurwanya ADF, mu rwego rwo kurinda ubusugire bwayo. Nta gitangaje kuko RNC na Uganda ari nk’impanga, cyane ko bihuriye ku ntego (itazagerwaho) yo kwangiriza u Rwanda.
Igitangaje ahubwo, ni uko Nyamwasa anenga kuba u Rwanda rwaragiye gutabara abavandimwe bo muri Santrafrika kimwe n’abo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike, bari barajujubijwe n’imitwe y’inyeshyamba.
Azaperereze itandukaniro hagati y’uko umutekano wari wifashe mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zigera muri ibyo bihugu, n’uko ubu uhagaze. Si ngombwa ko Nyamwasa n’agatsiko ke babishima, birahagije kuba abaturage b’ibyo bihugu byombi bivugira aho ingabo z’u Rwanda zabakuye.
Kayumba Nyamwasa kandi arashimagiza “imihanda” ingabo za Uganda zirimo kubaka muri Kongo, akiyibagiza ko abanyekongo batahuye ko iyo mihanda ari iyo kunyuzamo ibisahurano, dore ko imbaho n’amabuye y’agaciro biva muri Kongo byinjira muri Uganda buri munsi.
Ntushobora gutwika inzu ngo uhishe umwotsi. Ese Uganda irihagije ku mihanda, ku buryo ijya kuyubaka no mu mahanga? “Ibisoro” biri muri Kampala, umurwa mukuru ubwawo, ninde utabibona?
Nyamara ahubwo, Nyamwasa azatume inkomamashyi ze zimurebere ibikorwaremezo ingabo z’u Rwanda zisiga zubatse aho zagiye gutabara abaturage. Ingero zirivugira muri Darfur, Sudan y’Amajyepfo, Santrafrika, Cabo Delgado n’ahandi, aho abaturage bavurwa, bagatozwa isuku, bakubakirwa amashuri n’ibindi bumvaga mu magambo gusa. Nabimenya, azareka gusingiza ibikorwa by’uburyarya ahuriyeho na Perezida Museveni, n’ibyegera bye.
Amateshwa Kayumba Nyamwasa yavuganye na Serge Ndayizeye ni menshi, dore ko kurya nta n’icyo baba bafite bakora, bagira umwanya wo kwangiza. Twe twahisemo kubanyuriramo muri make uko uwo bihemu ukiyita”jenerali”, yongeye kwiyambika ubusa mu bakwe. Ibyo avuga byose aba atega iminsi Perezida wa Repubuliksa, Paul Kagame, ukagirango we azatura nk’umusozi.
Sibomana ni umwana w’Umunyarwanda.
Ikindi tutagenda tutavuze, ni uko Kayumba Nyamwasa ubwe yiyambuye uruhare mu ntambara yo kubohora u Rwanda. Ibyo bigaragazwa n’uko mu mvugo ze zose, yikura mu bari kuri urwo rugamba. “TWA” ayisimbuza”BA”, aho usanga avuga ngo ’’ nabo ntibari bazi ko batsinda urugamba…nabo babise inyangarwanda… bafashe u Rwanda batanze ibitambo…”. Ntawamuveba ariko urebye ibikorwa byamuranze kuva yagera mu Rwanda. Birashoboka ko umubiri wari ku rugamba ku Mulindi, mu Mutara n’ahandi, ariko umutima uri ahandi.
Iyo ukunda Kwishyira imbere , bigeraho ukinyuramo, ukuri kukagucika. Ngaho Nyamwasa komereza aho n’umurenzamase wawe, Serge Ndayizeye, Abanyarwanda nabo bakomeze bagucishemo ijisho.