Umujenosideri Shingiro Mbonyumutwa yahambwe mu Bubiligi.
Shingiro Mbonyumutwa ni umujenosideri uherutse gupfira mu Bubiligi, aho yari amaze imyaka isaga 20 abundabunda ngo adashyikirizwa ubutabera.
Kuri uyu wa gatanu, tariki 04 Werurwe 2022 nibwo yahambwe muri icyo gihugu.
Abitabiriye uwo muhango wo kumuhamba ni abo basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside, barimo abo babanaga muri FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, inafitanye isano ya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Abazi neza ubugome bwaranze uyu Shingiro Mbonyumutwa, bagize bati: “Parimehutu ipfushije umwana, naho u Rwanda rupfushije umwanzi”.
Ibyo babihera ku ruhare yagize mu gutoteza Abatutsi, haba mbere ya Jenoside bakorewe, haba muri Jenoside ndetse na nyuma yaho, dore ko ari umwe mu bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uretse kuba yarabaye no mu buyobozi bukuru bwa MDR-Power (biro politiki), Shingiro Mbonyumutwa yanabaye umuyobozi w’ibiro bya Yohani Kambanda, ministiri w’intebe wa Leta y’abatabazi, yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside nk’uko uyu Yohani Kambanda yabyiyemereye mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda, akanakatirwa gufungwa burundu.
Uyu Shingiro Mbunyumutwa ni umwe mu bashishikarije Abahutu kwica Abatutsi. Urugero ni ibyo yavugiye mu kiganiro cyahise kuri Radio-Rwanda tariki 21 Mutarama 1994, ubwo yahamagariraga Abahutu”kwirwanaho” bakikiza Abatutsi.
Shingiro Mbonyumutwa akomora ubugome kuri se, Dominiko Mbonyumutwa, umwe mu bashinze MDR-Parmehutu, nawe waranzwe no kwanga urunuka Abatutsi.
Shingiro Mbonyumutwa agiye adakoze igifungo cy’imyaka 25 yahawe n’Inkiko Gacaca amaze guhamwa n’uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu yahoze ari Perefegitura ya Gitaraa ari naho akomoka.
Asize abana barimo Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa abambari bakomeye ba Jambo Asbl, ka gatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, baharanira gutagatifuza ababyeyi babo.